Yampano yemeye ko yanyoye urumogi, yahawe imbabazi n’umugore we:Ibyaranze urubanza
Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 02 Kamena 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rwa Yampano warezwe n’umugore we Uwineza Diane, ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Yampano yageze ku rukiko mu gapfukamunwa n’umupira ufite ingofero igera mu maso, ipantaro y’ikoboyi y’ubururu n’inkweto z’umukara zifunguye.
Uyu muhanzi yaburanye yunganiwe n’umunyamategeko umwe. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha hari babiri.
Ni mugihe inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza n’umwanditsi.Icyumba baburaniyemo cyari cyuzuye abaje kumva urwo rubanza.
Yampano akurikiranyweho ibyaha bitandatu; Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha urumogi, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gufungirana umuntu, kwangiza ikintu cy’undi n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Iburana ryatangiye 9:45 rirangira saa tanu zuzuye. Yampano n’umwunganira bagaragaje ko hari inyandiko yanditswe n’umugore we imubabarira ku byaha byo gukubita no gukomeretsa.
Icyakora Umucamanza yibukije umunyamategeko ko hari inyandiko ivuga ku makimbirane yo mu rugo hagati ya Diane na Yampano.
Umwunganira (Yampano) yavuze ko ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, nta bimenyetso bifatika bihari.
Yampano yavuze ko atigeze afungirana umugore we agamije ikibi. Ati”Nafungaga icyumba kugirango abaturanyi batumva ibyo turi kuganira”.
Umucamanza yafashe umwanya amuha umurongo yakabaye agenderaho. Akavuga ibyaha bemera basabira imbabazi.
Yampano yavuze ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake. Yampano yanavuze ko uretse icyaha cyo gukoresha urumogi nicyo adafite ububasha bwo kumubabarira.
Kwangiza ikintu cy’undi ,uwunganira Yampano yavuze ko habayeho gushyamirana kandi ko ubu Yampano yamuguriye indi telefoni.
Ku bwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, umunyamategeko yavuze ko nta mpuguke yerekanye impanuka yabaye.
Umucamanza yavuze ko motari wari utwaye Uwineza Diane yatanze ubuhamya.
Yabajije Yampano n’umwunganira niba hari polisi yaje igapima ikareba ko habayeho impanuka.
Ku cyaha cyo gufungirana umuntu, umunyamategeko yavuze ko bifungiranaga ku bushake, ndetse ntabatangabuhamya bahari bavuze kuri iryo fungirana.
Uwineza Diane yatanze imbabazi baniyemeza ko bagiye kongera kubana neza.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, umunyamategeko yavuze ko Yampano ku bushake bwe yarwivanyeho.
Umushinjacyaha yavuze ko imbabazi zatanzwe ku cyaha cyo gukubita no gukumeretsa ku bushake, yavuze ko ibyaha byakozwe ku mpamvu zikomeye.
Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyerekana ko Yampano yabagonze ku bushake.
Umushinjacyaha yavuze ko yakuye umugore we mu modoka, afata moto, arabakurikira arabagonga.
Umucamanza yavuze ko motari wari utwaye Uwineza Diane yatanze ubuhamya. Yabajije Yampano n’umwunganira niba hari polisi yaje igapima ikareba ko habayeho impanuka.
Yasobanuye ko hari historic yabayeho y’ibyangijwe byagombaga gusanwa. Yampano yahaye motari 30,000 Frw kandi hari ubuhamya bwa motari na Yampano ku byabereye ahabereye impanuka
Yasabye Urukiko kuzita ku mvugo za Yampano n’Uwineza Diane. Ku cyaha cyo gukoresha urumogi, bazanze afite urugero rwa 166ng(nanogaramu).
Yasobanuye ko ubwo yari I Rubavu yanyweye urumogi. Kandi ko ingano y ibiyobyabwenge afite mu maraso imwemerera gukora n’ibidakorwa, ndetse akaba ariyo mpamvu yakoze ibyo akurikiranyweho byose.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Yampano afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugirango bakomeze gutegura dosiye
Yampano yavuze ko Uwineza Diane yagiye kumurega kubera uburakare.
Yasabye ko yagirirwa icyizere agafungurwa. Yavuze ko ibyumweru bitatu amaze muri kasho, yize amasomo akomeye ku buryo atazongera.
Uwunganira Yampano yavuze ko ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kwica, nta bimenyetso bihari byemeza iyo mpanuka bityo ko ari ibitekerezo by’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Yampano afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugirango bakomeze gutegura dosiye.
Umugore yavuze ko Uwineza Diane afite inda y’amezi atanu kandi ko yifuza gukomeza kubana na Yampano.
Basabye ko hashingiwe ku mbabazi zatanzwe n’Uwineza Diane, Urukiko rwazaca inkoni izamba Yampano agafungurwa.
Yasabye ko akurinywe adafunze Urukiko rwagira ibyo rumutegeka. Ikindi kandi yasabye ko bamurekura kubera ko hari abishingizi babiri.
Icyakora Umucamanza yibukije ko abishingizi bakabaye bari mu rukiko bakabazwa, bakaba bafite icyemezo cyo mu nzego z’ibanze cy’uko bose ari inyangamugayo.
Indi ngingo ya nyuma ku bishingizi Umucamanza yibukije Yampano n’umwunganira ko bakabaye bafite ibyangombwa byerekana ibyo bishingira bikavugwa mu rukiko.
Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa ku itariki 05 Kamena 2026 saa cyenda.

