AmakuruPolitiki

Byinshi wamenya ku itsinda ry’abantu bane barimo umugore bagiye kujya ku kwezi n’ibyo bazitwaza

Hashize imyaka irenga 50 abantu basubiye kuzenguruka ukwezi, ariko uyu munsi, itsinda ry’abahanga bane mu by’isanzure (astronauts) rigiye kuba aba mbere mu gihe kirekire bagiye kugera ku Kwezi. Uyu munsi, aba bantu barimo gukurikiranwa cyane n’isi yose bazagerageza inzira nshya z’ubugenzuzi bwo kugwa ku kwezi zizafasha izindi gahunda z’igihe kizaza.

Ubutumwa bwa bo bwiswe Artemis II buzahaguruka ejo ku wa Gatatu mu ijoro, bukoresheje icyogajuru giherereye i Cape Canaveral muri leta ya Florida. Ni ubutumwa bwa mbere bugiye kujya ku Kwezi mu myaka 53.

Iri tsinda ry’abahanga rigizwe na Reid Wiseman, Victor Glover, na Christina Koch bo muri NASA, hamwe na Jeremy Hansen wo muri Canadian Space Agency. Nubwo bose ari inzobere mu by’indege, siyanse n’ubugenge, ni n’abantu basanzwe bafite imiryango n’inshuti bazasiga ku isi, bazi neza ingaruka uru rugendo rushobora kugira ku bo bakunda nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Reid Wiseman – Umuyobozi w’ubutumwa

Reid Wiseman, w’imyaka 50, yavukiye i Baltimore muri Maryland, ni umupilote w’indege z’intambara waje kuba astronaut wa NASA. Mu 2014 yamaze amezi atandatu mu Kigo Mpuzamahanga cy’Isanzure (ISS) mu butumwa bwiswe Expedition 40.

Ubu azaba ari we ukuriye iri tsinda mu butumwa bwa Artemis II. Wiseman yitabwaho cyane kuko, nubwo akunda kuguruka, atinya ahantu harehare. Yagize ati: “Nzitwaza notepad nandikamo ibitekerezo byanjye ndi ku Kwezi”. Reid ni se w’abana babiri b’abakobwa, umugore we yitabye Imana mu 2020.

Christina Koch – Umugore wa mbere uzagera ku Kwezi

Christina Koch, w’imyaka 47, ni umuhanga mu bugenge (Physics) akaba n’umwenjeniyeri (Engineer) wabaye astronaut kuva mu 2013. Yamenyekanye ku isi yose nk’umugore wamaze igihe kirekire mu cyogajuru, aho mu 2019 yamaze iminsi 328 muri ISS. Yanitabiriye urugendo rwa mbere rw’abagore gusa mu isanzure.

Uyu munsi, azaba umugore wa mbere ugiye ku Kwezi mu gihe cya Artemis II. Christina wavukiye i Grand Rapids muri Michigan, yakundaga isanzure n’ukwezi kuva akiri umwana. Azitwaza inyandiko yandikiwe n’inshuti n’umugabo we kugira ngo yumve ari kumwe n’abo akunda ari kure y’isi.

Iyo ari kumwe n’umugabo we, ikiganiro cye kenshi kigaruka ku isanzure n’ingendo zo mu kirere, nk’uko yabitangaje mbere.

Ariko bitandukanye n’ingendo ze za kera mu Kigo Mpuzamahanga cy’Isanzure, muri uru rugendo rwa Artemis II, nta buryo bwo guhamagara mu buryo busanzwe buzabaho kugira ngo avugane n’umugabo we uri ku isi.

Aseka, Christina yavuze ko: “[Umugabo wanjye] nta buryo azagira bwo kumpamagara ngo ambaze aho ibintu biri mu nzu. Bizaba ngombwa ko abishaka”.

Jeremy Hansen – Umunyacanada wa mbere ku Kwezi

Jeremy Hansen, w’imyaka 50, ni umupilote w’indege z’intambara za Canada wabaye astronaut muri 2009. Nubwo atigeze ajya mu isanzure mbere, yagize uruhare mu gutoza abandi ba-astronauts bashya muri NASA.

Ni umugabo wubatse ufite abana batatu, akunda ubwato buto, imisozi n’imikino y’ingufu. Mu rugendo rwa Artemis II, azaba ari Umunyacanada wa mbere werekeje ku Kwezi. Azitwaza imikufi ine ifite ishusho y’ukwezi irimo amazina y’umugore n’abana be, ndetse n’ibiribwa hamwe n’ibinyobwa biriho ikirango cya Canada (maple).

Victor J. Glover – Umupilote w’icyogajuru

Victor Glover, w’imyaka 49, yavukiye i Pomona muri California. Yahoze ari umupilote w’indege z’intambara mbere yo kujya muri NASA. Mu 2020, yari umupilote wa SpaceX Crew-1 ku butumwa bwa Expedition 64 muri ISS.

Victor azaba ari umwirabura wa mbere ugiye ku Kwezi. Azitwaza Bibiliya, impeta z’isezerano n’ibintu yahawe na Rusty Schweickart, astronaut wa Apollo 9 mu 1969. Yagize ati: “Turasohoka, tukavumbura, tukiga aho turi, impamvu duhari, no kumva ibibazo bikomeye ku mwanya wacu mu isanzure”.

Abamuzi bavuga ko ari umugabo wiyoroshya kandi ukunda kwiyerekana mu buryo bw’akataraboneka.

Mu kazi ke, yitwa “IKE”, bisobanura ngo “I Know Everything” cyangwa “Nzi byose”, akaba afite kandi impamyabumenyi nyinshi mu byerekeye ubugenge bwo kugerageza indege, ubwubatsi bw’ibikoresho n’imikorere y’uburyo bw’ingabo.

Mu 2023, yitabiriye igikorwa cy’icyubahiro mu mujyi wa New York ku butumire bw’ibyamamare, aherekejwe n’umugore we, Dionna.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara mbere yo guhaguruka, aba bantu bane bahuriye ku nteruro imwe:

  • Christina: “Turiteguye”
  • Jeremy: “Turagiye”
  • Victor: “Ku Kwezi”
  • Reid: “Ku bw’abantu bose”
Victor yitabiriye igikorwa cyahuje ibyamamare mu byerekeye siyansi, umuco n’imibereho myiza, aherekejwe n’umugore we Dionna, i New York mu 2023 (Ifoto: BBC)
Itsinda ry’abagize Artemis II riri kwishimana n’abakunzi b’umukino w’amaboko (basketball), mu mukino wa kaminuza i Houston, muri Texas (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *