DRC: Imirwano ikaze muri Kivu zombi; M23 yatangaje ingamba zikomeye
Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 yatangaje ko kuri uyu munsi ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’indi mitwe iyishyigikiye, zagabye ibitero mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.
Lawrence Kanyuka yavuze ko mu gace ka Minembwe, mu Kivu y’Epfo, habaye ibitero byo mu kirere byibasiye uduce dutuwe n’abaturage turimo Rugezi, Kalingi, Gakenke na Bidegu.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho n’amakuru avuga ko hari abasivile bahitanywe n’ibitero bya ‘drones’ byagabwe i Bidegu, nubwo kugeza ubu ubuyobozi bw’aho hantu butaragira icyo bubivugaho ubwo bwabazwaga.
Muri Teritwari ya Kalehe, umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile yatangaje ko imirwano yadutse hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’aba M23, igatangira mugitondo kare igakomeza kugeza mu masaha y’igicamunsi nk’uko BBC ibitangaza.
Yavuze ko iyo mirwano yabereye ahitwa Katoke, ndetse abaturage benshi bagahunga ingo zabo, bamwe berekeza i Bushugulu na Bundje, abandi bajya i Numbi mu gace ka Buzi, chefferie ya Buhavu.
Ku ruhande rwa M23, bavuga ko no muri Teritwari ya Lubero, mu Kivu ya Ruguru, habaye ibitero mu duce twa Kabesebese na Mutondi.
Kugeza ubu, ingabo za FARDC ntiziragira icyo zitangaza ku byo zishinjwa na M23.
Ni inshuro ya mbere mu byumweru byinshi bishize humvikanye imirwano ibera icyarimwe mu bice bitandukanye ku munsi umwe.
Iyi mirwano ibaye mu gihe ingabo za leta ziherutse gutangaza ko zatangiye ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba FDLR, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano aherutse kugirirwa i Washington.
Leta ya Congo ishinja u Rwanda, ifatanyije na Loni n’ibihugu by’iburengerazuba birimo Amerika, gufasha umutwe wa M23, ariko u Rwanda rukabyamaganira kure.
Ku ruhande rw’Amerika, bavuga ko u Rwanda rwemeye guhagarika ibikorwa by’ingabo no kugabanya ingamba z’umutekano mu bice byo ku butaka bwa Congo.
Ku birebana n’ibi bitero, umutwe wa M23 watangaje ko wiyemeje kurinda abasivile n’ibyabo.


