AmakuruImikinoSports

Umusekirite wabangamiye Bizimana Djihad amubuza kwinjira mu kibuga yasabiwe kwirukanwa

Ubwo umukino wa nyuma wa FIFA Series wari urangiye umwe mu basekirite (Steward) bacungaga umutekano kuri Stade Amahoro yagaragaye abangamira kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’umwana we  ababuza kwinjira mu kibuga.

Ibyo byabaye ubwo umukino wari urangiye Amavubi yitegura guhabwa igikombe nyuma yo gutsinda Estonie ibitego 2-0.

Ubwo abakinnyi b’Amavubi biteguraga guhabwa igikombe, Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yasohotse mu kibuga ajya gufata umwana we kugira ngo bifotozanye ndetse banasangire ibyishimo by’igikombe.

Ubwo yasubiraga mu kibuga, Frank Romeo Kabera uri mu bacungaga umutekano “Sterward” yagaragaye amubuza kwinjira mu kibuga ngo asange bagenzi be, biba ngombwa ko umunyamakurukazi Usher Komugisha uri mu bakoraga protocole ahagoboka.

Ibyabaye kuri Djihad kandi byanabaye kuri myugariro Manzi Thierry byabaye ngombwa ko atakamba kugira ngo we n’umwana we bemererwe kujya mu ifoto y’abakinnyi b’Amavubi bishimiraga igikombe cya FIFA Series 2026.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze mu buryo bukomeye abasekirite bacunga umutekano ku bibuga, banongera kubashinja kuba bakora akazi kabo nka ‘robot’ aho gukoresha inyurabwenge.

Umunyamakuru Ephrem Kayiranga we yibukije ko Kabera “hari igihe yangiye abasifuzi kwinjirira ku muryango wo kwa Thomas Rayon igiye gukina na Police muri Heroes cup, kandi abo basifuzi barimo Aline ari bo bari bagiye gusifura iyo ‘match’.”

Abanyamakuru  bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda barimo Rolenzo Christian, David Bayingana na Jean Luc Imfurayiwacu bumvikanye basaba sosiyete ya Tiger Gates kwirukana uyu musekirite kuko akomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza no kutubaha abantu.

Si ubwa mbere aba bagabo bacunga umutekano bavuzweho imyitwarire idahwitse, dore ko mu mwaka ushize ubwo Rayon Sports yakinaga na Police FC, umwe muri bo yateye rugondihene umufana akitura hasi; ibyasize atawe muri yombi.

Hari ubwo kandi umwe muri bo yigeze kwitambika Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo akamubuza kwinjira mu myanya ya Stade Amahoro igenewe abanyacyubahiro.

Ubwo umukno wari urangiye bamwe mu bakinnyi bagiye kureba abana babo ngo bafatanye kwishimira itsinzi: photo:Igihe
Bizimana Djihad yabangamiwe n’umusekirite amubuza kwinjira mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *