Trump yatangaje igihe Amerika izavira muri Iran uko byagenda kose
Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika ishobora “gusohoka” muri Irani mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, igihe hazaba hamenyekanye neza ko ubutegetsi bwa Irani butazashobora gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu gihe cy’imyaka myinshi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru muri White House, Trump yavuze ko Irani iri kugerageza “kwinginga” amasezerano, ariko ko niba ibyo byagerwaho cyangwa bitagerwaho, bitazahindura gahunda y’Amerika. Mbere y’aho, Irani yahakanye ko yagerageza kugirana amasezerano n’Amerika.
Trump yavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’Amerika muri Irani bishobora kurangira mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, kandi ko intego y’Amerika yo kugabanya ubushobozi bwa Irani mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi yagezweho. Yavuze ko ubu igihugu cye “kirimo kurangiza umurimo” watangiye nyuma y’ibitero byo mu kirere ku gihugu cya Irani byakozwe mu mpera za Gashyantare, bifatanyije na Israel.
Perezida Trump yongeraho ko ubutegetsi bushya bwa Tehran buriho ari “abahezanguni bacye cyane” kandi “bashyira mu gaciro” kurusha abababanjirije, bityo bikaba bishobora korohereza ibiganiro n’impande zombi.
Yanasobanuye ko intambara ishobora kurangira n’iyo nta masezerano yakwemezwa hagati y’Amerika na Irani. Ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ryatewe n’intambara, Trump yavuze ko bizagabanuka ako kanya Amerika nirangiza ibikorwa bya gisirikare.

