Perezida Kagame yashimye imikinire y’Amavubi
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye imikinire y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.
Ibi yabigarutseho ku wa 31 Werurwe 2026 ubwo yaganiraga n’Abagize Ikipe y’Igihugu Amavubi abashimira nyuma y’uko bitwaye neza mu mikino ya FIFA Series 2026 ndetse bakegukana igikombe cya FIFA Series 2026.
Minisitiri Mukazayire yashimiye umutoza Stephen Constantine avuga ko nubwo yari afite igihe gito cyo gutegura ikipe, yagaragaje impinduka zifatika.
Ati: “Ndashimira cyane umutoza mushya. Kuza ugasanga ufite icyumweru kimwe gusa cyo gutegura ikipe, kandi hari ibyitezwe byinshi, ntibyari byoroshye. Ariko mwashoboye guhindura imikinire y’ikipe ku buryo bugaragara, hamwe n’abungiriza n’itsinda ryose rya tekinike.”
Ikipe y’u Rwanda yatsinze Estonia ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma, ifite intego zo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2027 kizakirwa na Kenya ifatanyije na Tanzania na Uganda.
Iri rushanwa ryasize Leroy-Jacques Michels wari ukiniye u Rwanda bwa mbere, ari we ubaye umukinnyi mwiza w’irushanwa, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri akanatanga umupira uvamo ikindi.
Irushanwa rya FIFA Series 2026 ryakiniwe i Kigali ryari mu matsinda abiri, aho Itsnda A ryarimo u Rwanda, Estonia, Kenya na Grenada, Itsinda B rikabamo Aruba yatwaye igikombe, Macau, Tanzania na Liechtenstein.
Kuva tariki ya 26 kugeza kuya 30 Werurwe 2026, i Kigali haberaga imikino ya gicuti ya FIFA Series yahuje ibihugu umunani byo ku Migabane y’Isi itandukanye.Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda uko rwakiriye neza amatsinda abiri ya FIFA Series 2026.
Infantino kandi yashimiye by’umwihariko Perezida Paul Kagame, agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa FIFA.


