Abavugizi ba Leta y’u Rwanda bakeje D.R.Congo yagiye mu Gikombe cy’Isi 2026
Abavugizi ba Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, n’umwungiriza we Uwera Jean Maurice bashimiye Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu butumwa Yolande Makolo yanyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko umupira w’amaguru ufite uruhare rukomeye mu guhuza abantu, aho kuba intandaro y’urwango.
Ati “Umupira w’amaguru ni mwiza kuko ushobora guhuriza hamwe ikipe igizwe n’abantu baturuka mu ntara zitandukanye, bavuga indimi zitandukanye kandi bafite amateka atandukanye. Bose bambaye umwambaro umwe bagatuma igihugu cyose kigira inzozi.Uwo mwuka w’ubumwe ni uw’agaciro kanini cyane ku buryo udakwiye guhindurwamo urwango. Tubashimiye cyane ku ntsinzi!”
Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, nawe yifashishije urubuga rwa X yashimiye Ikipe y’Igihugu ya RDC kuri iyi ntsinzi.
Ati “Leopards mwitwaye neza ku nyungu za Afurika! Turabashimiye RD Congo, mukomeza guhesha umugabane wacu ishema ku rwego rw’Isi.”
Ikipe y’Igihugu ya RDC, izwi ku izina rya The Leopards, yabonye itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi itsinze Jamaica igitego 1-0 mu mukino wa kamarampaka wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, wabereye kuri Stade ya Estadio Akron i Guadalajara muri Mexique.
Iki gitego cyatsinzwe na myugariro Axel Tuanzebe mu minota y’inyongera (ku munota wa 100), nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Iyi ntsinzi yahesheje RDC itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Congo yaherukaga mu gikombe cy’Isi mu 1974, ubwo yitwaga Zaire.
Iyi kipe kandi ibaye iya 10 ihagarariye Afurika muri iri rushanwa, rikazaba ari n’ubwa mbere uyu mugabane uzaba uhagarariwe n’amakipe menshi mu mpinduka zakozwe na FIFA.

