Burera: Inkubiri yo guca ikigage n’urwagwa yasize benshi bajya kubinywa Uganda
Nyuma y’uko ubuyobozi bufashe umwanzuro wo guca ikigage n’urwagwa, abaturage bo mu Murenge wa Butaro w’Akarere ka Burera bashiriye Uganda bajya kunywa ikigage n’urwagwa bari basanzwe babona.
Nk’uko abaganiriye na Radio/TV1 babivuga, ngo bajya kuvumba ikigage n’ubushera muri Uganda kubera ko ubuyobozi bwababujije kubicuruza muri ako gace. Ati: “Hano ushigisha ubushera bakabumena, babumena rero umuntu akajya kubuvumba Uganda”.
Undi na we ati: “Inda ni mbi igukoresha icyo utagombaga gukora. Ubu n’abagore bagiye kujya bashirira hariya hakurya kubera inyota, bajye kunywa ibitanyobwa kuko badukumiriye agashera”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko abayobozi bitiranya ikigage cy’umwimerere n’izindi nzoga z’inkorano.
Iyi nkubiri si ubwa mbere ibaye muri aka gace, kuko ngo ubwo iheruka yasize bamwe mu bari babeshejweho n’iki kinyobwa gishingiye ku masaka bafashe umwanzuro wo kwimuka.
Ati: “Ndabyibuka ubwo bacaga amasaka, abantu benshi barimutse. Wahingaga amasaka bakajya kugufunga. Nk’urugero hari mama wacu yavuye muri gereza ahita afata umuryango we bose barimuka. Hano baciye amasaka abantu bose bashirira Uganda”.
Uretse kuba ubusanzwe iki gihingwa ari ngandurarugo, aba baturage babona kinabafasha mu kwiteza imbere mu bukungu no mu mibereho myiza irimo kwishyura Mitiweli, kwizigamira muri “Ejo Heza” no kwishyurira abana amashuri.
Kurwanya inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zagiye zinahitana ubuzima bwa benshi ni imwe mu mpamvu nyamukuru zo guca ibi binyobwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Soline Mukamana, yavuze ko nta muturage wabujijwe guhinga amasaka ngo ayabyazemo ibyo binyobwa ko ahubwo ingamba zo guca inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zikomeje.
Yagize ati: “Ntabwo twabujije abantu kunywa ibigage n’ubushera. Nacyenga iwe akagiha umwana we, umugore we n’umugabo we nta kibazo. Aho tuzajya twumva ko cyenzwe neza kuko atajya guha umuryango we ibikorano. Ariko kucyenga agamije kugicuruza ku bantu benshi cyangwa mu bukwe turabakangurira ko bitemewe kubera amakenga y’uburyo cyaba cyenzwe”.
Ubuyobozi buvuga ko bukomeje ubukangurambaga no gukurikirana iki kibazo kugira ngo abaturage bahindure imyumvire banagire uruhare muri iki gikorwa.
