AmakuruUbumenyi

Ubuzima butangaje ku bantu bari mu isanzure: ibyo bakora, uko baryama…

Stephen Bowen, umwe mu bahanga mu by’ikirere ukorera NASA wigeze kujya mu isanzure, asobanura ko mu bintu bya mbere uhita wibonera uri yo ari uko uba ureremba nta mbaraga zigutereka hasi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko kureremba ari ibintu bishimishije kandi bitarambirana, ndetse ngo no gusinzira birushaho kumworohera ari mu kirere kurusha ari ku Isi.

Uyu mugabo amaze imyaka isaga 25 akora mu bijyanye n’ikorwa ry’ibyogajuru, aho yanagiye mu butumwa butandukanye burimo n’ubwo gusohoka hanze y’icyogajuru inshuro 10 akora imyitozo ngororamubiri mu isanzure.

Asobanura ko iyo bari mu cyogajuru, baryama bifunze mu mifuka yabugenewe ifatishijwe ku rukuta rw’icyogajuru, ku buryo uba ureremba mu gihe usinziriye kandi nta kumenya aho hejuru cyangwa hasi biherereye.

Umunsi wa bo utangira bafata ifunguro rya mugitondo, bakareba gahunda y’ibikorwa by’umunsi. Nyuma ya ho, ibikorwa bikomeza umunsi wose nta kuruhuka.

Bowen avuga ko kuva ubyutse kugeza ugiye kuryama uba ufite gahunda zihoraho zo gukora, zirimo imyitozo ngororamubiri, ubushakashatsi bwa siyansi no kwita ku mikorere y’icyogajuru.

Ndetse n’ibintu bisanzwe bikorwa ku Isi bihinduka mu buryo bukomeye mu isanzure. Urugero, amarira yo ntatemba nk’uko bisanzwe, ahubwo aguma ku maso. Yatanze urugero rw’aho umwe mu bagenzi be yananiwe guhagarika guseka kubera amarira yamusagaga ku maso.

Ku bwe, kimwe mu bihe bishimishije cyane mu kazi ke ni igihe asohotse hanze y’icyogajuru. Avuga ko uba ufashe ku cyogajuru kiri mu isanzure, maze ukabona Isi igenda iguhita munsi, bikaba ari ibintu bitangaje cyane kureba.

Stephen Bowen, umuhanga mu by’isanzure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *