Minembwe mu marira n’agahinda: Inka z’abaturage zishwe n’ibitero bya drones
Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje agahinda n’uburakari batewe n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byahitanye inka nyinshi mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye agaragaza ko izo nka, zibarirwa muri mirongo, zapfiriye mu bitero byagabwe mu bice birimo Ilundu, muri ako karere.
Nubwo hari abashinja igisirikare cya FARDC kuba ari cyo cyagabye ibyo bitero, nta cyo kirabitangazaho kugeza ubu.
Sebagabo Mufashi, uyobora sosiyete sivile muri Minembwe, yatangaje ko inka nyinshi zapfuye ndetse n’izindi zigakomereka bikomeye, ashimangira ko ibi byateye intimba abaturage nk’uko BBC yabitangaje.
Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane. Abaturage barababaye, bibaza impamvu n’amatungo ya bo agabwaho ibitero”.
Yongeyeho ko izo nka zari iz’imiryango irenga itanu y’Abanyamulenge, kandi zari mu bice zisanzwe ziraramo.
Ku mbuga nkoranyambaga hanagaragaye amashusho agaragaza inka nyinshi zapfuye, ibintu byateye benshi impungenge.
Sebagabo Mufashi akomeza avuga ko umubare munini w’inka zapfuye wabonetse mu bitero byabaye kuri uwo munsi wa kabiri.
Amashyirahamwe amwe y’Abanyamulenge baba mu mahanga na yo yamaganye ayo mahano, asaba ko habaho iperereza ku byabaye.
Ibi bibaye mu gihe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ingabo za FARDC zatangaje ko zifite umugambi wo kwisubiza agace ka Minembwe kari mu maboko y’inyeshyamba za Twirwaneho zifatanya na M23, zakigaruriye mu ntangiriro z’umwaka ushize.

