Urugo rwa Rose Muhando rwinjiriwe n’abajura baramucucura
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Tanzania, Rose Muhando, yatangaje ko urugo rwe rwinjiriwe n’abajura bagatwara ibintu by’agaciro ndetse harimo n’ibyangombwa bye.
Uyu muhanzikazi yavuze ko aba bajura batwaye igikapu cyarikirimo amafaranga n’ibyangombwa byose by’ingenzi, birimo n’ibyangimbwa by’inzira.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditae agira ati “Abajura binjiye mu rugo rwanjye batwara igikapu cyari kirimo amafaranga n’ibyangombwa byanjye byose harimo na pasiporo. Umuntu wese wazabibona ndamusaba kubigeza kuri sitasiyo ya polisi imwegereye.”
Ubwo yari amaze kumenya ko yibwe Rose Muhando yahise ajya gutanga ikirego kuri polisi ku wa 18 Werurwe 2026.
Rose Muhando yasabye ubufasha abaturage agaragaza ko ibyangombwa bye ari ingenzi cyane ku buzima bwe bwa buri munsi ndetse no ku kazi ke.
Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana be bagaragaje impungenge bibaza uko abajura bashoboye kwinjira iwe, mu gihe ari umuntu uzwi kandi bakeka ko yaba afite umutekano uhagije.
Ibi bibaye kuri Rose Muhando biherutse kuba ku bandi bahanzi bo mu karere barimo Mario , n’abandi.

