AmakuruImikino

Kigali: Abatoza b’Abanyarwanda 25 barimo abagore 5 bari kongererwa ubumenyi buhanitse na CAF

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko impuguke ya CAF, Abrham Mebratu ukomoka muri Ethiopia, yatangiye gutanga amasomo agize icyiciro cya kabiri (Module 2) cy’amahugurwa ya “CAF A License” ari kubera ku cyicaro cya FERWAFA i Kigali.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza 25 b’Abanyarwanda barimo abagore batanu, agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abatoza mu bijyanye no gutoza umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.

Nk’uko byatangajwe na FERWAFA kuri X, aya mahugurwa ahuza amasomo nyandiko n’imyitozo ngiro, aho abatoza bahabwa ubumenyi bwimbitse ndetse bakabushyira mu bikorwa ku kibuga. Ibi bigamije kubafasha kurushaho kunoza akazi ka bo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Aya mahugurwa azasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2026, bikaba biteganyijwe ko azasiga abatoza bungutse ubumenyi bufatika buzabafasha kuzamura urwego rw’imikinire n’imitegurire y’amakipe batoza.

FERWAFA ikomeje gushimangira ko guteza imbere abatoza ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu kuzamura ireme ry’umupira w’amaguru mu gihugu.

Amafoto agaragaza abatoza ubwo barimo bahugurwa n’Umunya-Ethiopia.

AMAFOTO: Urubuga X rwa FERWAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *