‘Ni uko Inkotanyi ziraza’:- Ijambo rikora ku mitima ya benshi kugera ku ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu buhamya bunyuranye butangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abenshi basoza bashimira cyane Ingabo za RPA zayihagaritse aho bahuriza ku ijambo ‘Ni uko Inkotanyi ziraza’ basobanura ko ari zo bakesha kuba bararokotse ndetse no kugira icyizere cyo kongera kubaho.
Amagambo ashimira izi ngabo zahagaritse Jenoside yaguyemo Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 gusa akora ku mitima ya benshi kuva ku bakiri bato , abakuru, abarokotse Jenoside kugeza no ku barwanye urugamba rwo kuyihagarika.
Muri iyi minsi u Rwanda rwatangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi abakoresha imbuga nkoranyambaga basangije inshuro nyinshi iyi nteruro ‘Ni uko Inkotanyi ziraza’ bagaragaza ko ifite igisobanuro gikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda.
“Nuko Inkotanyi ziraza” ni ijambo rikunze gukoreshwa cyane n’abatanga ubuhamya bw’uburyo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko bongeye kugira icyizere cy’ubuzima nyuma yo kurokorwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Benshi muri bo bashimira Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, bavuga ko ari zo zabakuye mu maboko y’abicanyi.
Ubu buhamya bukomeje gusangizwa cyane, aho ababwumva bavuga ko bubakora ku mutima, bamwe bakemeza ko bubafasha gusobanukirwa neza amateka y’igihugu.
Brig Gen Dr Bitega Jean Paul wari umuganga ku rugamba rwo Kubohora Igihugu, yabwiye RBA Ko we na bagenzi be bafatanyije guhagarika Jenoside, bakira amagambo abashimira ubwitange bwabo mu kurokora Abatutsi bicwaga
Ku mbuga nkoranyambaga, iyi nteruro yakwirakwijwe mu minsi ya vuba, ikoreshwa mu gusangiza amateka no kugaragaza ishimwe abanyarwanda bafitiye izi ngabo.
Ati “Iyo abantu bavuze ibyo bintu [Nuko Inkotanyi ziraza], twebwe bidukora ku mutima.”
Abakoresha izo mbuga bagaragaza ko ifite uburemere bukomeye, cyane cyane ku rubyiruko rutarabayeho muri Jenoside.
Uyu munsi, “Ni uko Inkotanyi ziraza” si amagambo gusa ni urwibutso rw’icyizere cyavutse mu mwijima, ni ishimwe ku zabohoye igihugu, kandi ni isomo rikomeye ry’amateka rikomeza gusakazwa mu Rwanda hose.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni bwo ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside. Ni urugendo rukomeye rw’imyaka ine rwashyizweho akadomo no kubohora umujyi wa Kigali ndetse Guverinoma yari iriho ihita yerekeza mu buhungiro mu cyahoze ari Zaïre.
Buri tariki ya 4 Nyakanga, abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, maze zishyiraho guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda.




