AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye kuzamo agatotsi

Amakuru mashya ahari hagati y ‘u Rwanda na Mozambique agaragaza ko hari ibibazo byatangiye kuvugwa mu mubano w’ibihugu byombi, cyane cyane bishingiye ku mafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya gisirikare RDF irimo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Mozambique ivugwaho kugirira u Rwanda umwenda w’amafaranga angana na miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 28 Frw).

Ayo mafaranga bivugwa ko yagombaga kwishyurwa Ingabo z’u Rwanda (RDF) nk’inkunga y’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, ariko Mozambique ikaba imaze umwaka urenga itarayishyura.

Mu minsi ishize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uherutse gutungura ibihugu byombi utangaza ko ushobora guhagarika inkunga wahaga RDF muri Mozambique guhera muri Gicurasi 2026.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri icyo gihugu niba nta nkunga ihamye kandi ihoraho ibonetse.

Ibi byatumye abakurikira ibyo Politiki bavuga menshi muri iyi ngingo bamwe bagaragaza ko ibi bishobora gutuma umutekano muke wongera kugaragara muri Mozambique bityo ibyo Ingabo z’u Rwanda zagezeho bigasubira inyuma cyane.

Daniel Chapo watangiye kuyobora Mozambique muri Mutarama 2025, avugwa ko umwenda u Rwanda ruberewemo warushijeho kuba ikibazo ku butegetsi bwe, kandi bikavugwa ko hari n’abanyapolitiki bamwe muri icyo gihugu badashyigikiye ko ingabo z’amahanga zigumayo igihe kirekire.

Icyakora, abasesenguzi nk’abo kuri DW News n’ibitangazamakuru nka BTN Rwanda bemeza ko niba iki kibazo cy’amafaranga kidakemutse, bishobora gutuma u Rwanda ruhindura uburyo rwifatanyamo na Mozambique muri uyu mubano.

Nubwo hari ibyo bibazo, inzego z’ubwirinzi z’ibihugu byombi ziracyagaragaza ko zifatanyije.

Ingero ni nk’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2026, ndetse n’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe muri Mozambique mu ntangiriro za Mata 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *