Iran yarashe ku mato abiri yanyuze muri Hormuz nyuma yo kongera kuhafunga
Nyuma y’uko Iran itangaje ko yongeye gufunga inzira ya Hormuz hari amato abiri yemejwe ko yarashweho n’ubwato bw’intambara bwa Iran (IRGC) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026, nibwo ubutegetsi bwa Iran bwongeye gufunga umuhora wa Hormuz.
Ubwato bwa Peteroli bwitwa Sanmar Herald (bugendera ku birango by’Ubuhinde) bwarashweho n’ubwato bubiri bw’intambara bwa Iran.
Ibi byabaye mu ntera y’ibirometero nka 37 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Oman.Ubwato bupakira ibikoresho (Container ship) na bwo bwarashweho mu gace kari hagati y’ibirwa bya Qeshm na Larak.
Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe umutekano mu mazi (UKMTO) avuga ko abakozi bose n’ubwato bameze neza, nta muntu n’umwe wakomerekeye muri ibyo bitero.
Ubwato bwa Iran bwaje busanga ubwo bwato butabanje kubaha gasopo kuri radiyo (VHF), maze buhita buburashaho, ibyo bikaba byaratumye amato menshi ahita ahindura icyerekezo asubira inyuma.
Ibi bitero byabaye nyuma y’amasaha make cyane Iran itangaje ko yongeye gufunga uyu muhora, nyuma yo gushinja Amerika gukomeza gufunga ibyambu byayo.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make cyane uyu muhora wari ufunguwe mu rwego rw’agahenge k’iminsi 10 kari kemerewe amato atwaye peteroli.
Iran yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kutubahiriza ibyo bari bumvikanye ndetse no gukomeza ibihano byo gufunga ibyambu bya Iran biherereye mu kigobe cya Persie.
UInzego za gisirikare muri Iran zatangaje ko uyu muhora utazafungurwa Amerika itabanje gukuraho ibihano bibuza amato kwinjira mu byambu bya Iran.
Uyu muhora wa Hormuz ni inzira ikomeye cyane kuko unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi yose. Ifungwa ryawo riri guteza ihungabana rikomeye ku masoko y’ingufu ku rwego mpuzamahanga.

