AmakuruPolitiki

Rubavu: Uwiga muri Kaminuza akurikiranyweho kuvuga ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi

Umusore w’imyaka 20 witwa Ndatimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubavu nyuma yo kubwira mugenzi we babana mu gipangu ko we atebera ibyo kuvuga ngo “Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ndatimana Zebro w’imyaka 20, akomoka mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi yiga mu wa mbere muri kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yabwiye itangazamakuru ko ibyo byabaye saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 14 Mata 2026.

Ati: “Yabwiye uwo mugenzi we babana mu gipangu, baganiraga ko we atemera kuvuga ngo ’Jenoside yakorewe Abatutsi’, amubaza niba Abahutu na bo bibuka ababo bishwe na FPR, kuko niba barakoze Jenoside na bo hari ababo bishwe. Amubaza bo bibuka ryari ababo bishwe n’Inkotanyi kuko ntawe usangira n’udakoramo.”

Mugenzi we acyumva aya magambo yanze kuyihererana, ayamenyesha Umukuru w’Umudugudu, na we abimenyesha izindi nzego uyu musore atabwa muri yombi, agezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.

Uyu Ndatimana Zebro afashwe, yemeye ko yabivuze koko, yashakaga avuga ko yashakaga kumenya ibyo atazi.

Yagaragaje ko uwo mugenzi we baganiraga yari yamubwiye kumubaza ibyo yibaza byose ku mateka y’u Rwanda.

Igitangaje ni uko n’igihe inzego z’umutekano zamufataga yasubiyemo uko yabivuze byose, akomeza avuga ko igihe atarabibonera igisubizo atazareka kubyibaza.

Mbarushimana Gérard avuga ko bibabaje cyane kubona umwana w’imyaka 20, wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wiga kaminuza apfobya Jenoside kariya kageni.

Atekereza ko yaba yarabivanye mu babyeyi be cyangwa abandi bo mu miryango ye, cyangwa ku bamushuka ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Turasaba urubyiruko kureka gushukwa n’abatifuza iterambere ry’iki gihugu, baba ababyeyi barwo cyangwa abarushuka bari hanze yacyo. Rwitabire ibiganiro byo kwibuka, rwumve ibyo rwigishwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ibyo rutumva ruduhamagare turahari, twabaye muri iki gihugu aya mateka yatugizeho ingaruka turayazi, tuyarusobanurire rureke abarushuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko akibimenya yihutiye guhamagara inzego z’umutekano, zijya gufata uriya munyeshuri, ngo akurikiranwe kuri ariya magambo, hamenyekane neza impamvu yayo.

Ati: “Ari gukurikiranwa ngo hanamenyekane neza niba yarabikuye mu babyeyi be iwabo mu Bugarama, Rusizi, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi kuko umuntu wiga muri kaminuza aba ajijutse, yanasobanurira abandi aya mateka, si we wakagaragaye apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yasabye urubyiruko kwitondera amagambo ruvuga ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko icyaha cyo kuyipfobya no kuyihakana gihanwa bikomeye n’amategeko.

Yakomeje avuga ko aho rudasobanukiwe rubaza inzego z’ubuyobozi, aho gukurikira abarushuka, baba bishakira amafaranga mu babakurikira cyangwa bagamije kurukoresha mu gusubiza igihugu mu icuraburindi.

Icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda giteganywa n’ Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Gupfobya Jenoside bikorwa mu ruhame, mu buryo bw’amagambo, inyandiko, amashusho cyangwa ubundi buryo bwose, hagamijwe.

Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside ahanishwa ibihano bikurikira hashingiwe ku ngingo ya 6 y’itegeko ryo mu 2018.

Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1,000,000 FRW).

I Rubavu umusore w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *