Cameroon: Misa yasomwe na Papa Leo XIV yitabiriwe n’abantu mbarwa
Igitambo cya Misa cyatuwe na Papa Leo XIV muri Parking ya Japoma Stadium i Douala ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, cyitabiriwe n’abantu mbarwa ugereranyije n’abari bateganyijwe ndetse n’abantu hateguwe hababana hato.
Nubwo hari hiteguwe abantu bagera ku bihumbi 600, haje abasaga ibihumbi 120 gusa, uyu mubare watumye amashusho ya drone agaragaza ubwitabire ataba meza dore ko abaje batabashakaga kuzura Imbuga yateguwe wabonaga batanageza muri kimwe cya kabiri.
Muri iyi Misa, Papa Leo XIV yahamagariye urubyiruko rwa Cameroon kwirinda urugomo na ruswa, abasaba gukoresha impano zabo mu kubaka umuryango mugari.
Abateguye uru ruzinduko batangaje ko abaturage benshi, cyane cyane urubyiruko, bacitse intege bitewe n’uburyo abatekamutwe bagurishije amatike yo kwinjira mu gihe kwinjira byari ubuntu.
Usibye ibi bivugwa abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Cameroon bavuga ko inzego z’umutekano zarizakajije akazi bituma abantu bamwe bagira ubwoba cyangwa bagorwa no kugera aho Misa yabereye.
Imihanda myinshi yerekeza kuri Sitade ya Japoma yari yafunzwe, bituma abakristu benshi bananirwa kuhagera.
Sitade ya Japoma iherereye hanze y’umujyi wa Douala, bityo urugendo rwari rurerure ku bantu bamwe na bamwe bashakaga kujyayo.
Abantu bamwe bageze aho iki gitambo cya Misa cyari kubera ku munsi wabanje, ariko bahuye n’ibibazo by’imibu n’ubukonje mu ijoro bituma abandi batari baje bacika intege.
Papa Leo XIV (umaze umwaka umwe ku ntebe kuva muri Gicurasi 2025) ni we Papa wa mbere ukomoka muri Amerika.
Nyuma y’iyi Misa i Douala, Papa yerekeje i Yaoundé ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026, aho yasomeye Misa isoza uruzinduko rwe muri Cameroon mbere yo kwerekeza muri Angola.
Papa Leo XIV yageze i Luanda kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa (15:00) akiriwe n’imbaga y’abakirisitu.
Kuri uyu wa Gatandatu, 18 Mata 2026 Papa Leo XIV ahura na Perezida João Lourenço n’abayobozi b’igihugu i Luanda.
Ku Cyumweru, 19 Mata azusura Ingoro ya Bikira Mariya i Mama Muxima aho azasengera ishapule asaba amahoro n’ubwiyunge mu gihugu.
Ku wa Mbere, 20 Mata azerekeza mu gace ka Saurimo aho azasura urugo rw’abasheje akaburira n’abageze mu zabukuru, akanasomayo Misa.
Ku wa Kabiri, 21 Mata Mbere yo kwerekeza muri Equatorial Guinea, azahura n’abepisikopi, abapadiri n’abakora mu nzego za Kiliziya muri Angola.

