AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Igisubizo Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yahaye abifuza ko asura u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko yiteguye kugirira urugendo i Kigali igihe cyose haba hari impamvu ifatika imujyanyeyo. Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube wa Yaga Burundi, cyasohotse kuri uyu wa 18 Mata 2026.

Iri jambo rije mu gihe Perezida Ndayishimiye ari we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka wa 2026, inshingano yatorewe mu nama y’uyu muryango yabereye i Addis Abeba muri Gashyantare uyu mwaka.atajyayo.

Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube wa Yaga Burundi.

Ni iki kiganiro cyabaye mu gihe u Burundi bumaze imyaka irenga ibiri budacana uwaka n’u Rwanda, ibyanatumye imigenderanire y’ibihugu byombi izamo ibibazo ndetse u Burundi bikanarangira bufunze imipaka yarwo.

Muri iki kiganiro Perezida Ndayishimiye yavuze ko “bibaye ngombwa ko hari impamvu yatuma njya i Kigali najyayo”, ibi bikaba ari intambwe ikomeye mu gihe imibanire y’ibihugu byombi yari imaze igihe itifashe neza, ndetse n’imipaka ifunze.

Perezida Ndayishimiye ashimangira ko nk’uyoboye AU, afite inshingano zo kurebera Afurika yose, akaba yarahiriye gushyira imbere ubumwe, ubwumvikane, no gucecekesha intwaro ku mugabane.

Perezida Ndayishimiye amaze igihe kinini ashinja u Rwanda kuba ruri mu mugambi wo gushoza intambara ku gihugu cye rubinyujije mu mutwe wa RED-Tabara, gusa u Rwanda inshuro nyinshi rwakunze gutera utwatsi ibirego by’uko rwaba rukorana n’uriya mutwe.

Muri iki gihe yatangiye kuyobora AU, akomeje n’ingendo mu karere, harimo urugendo rw’akazi aherutse kugirira muri Ethiopia (kuva ku wa 9 kugeza ku wa 10 Mata 2026) mu rwego rwo gushimangira ubufatanye.

Ndayishimiye nk’umuyobozi wa AU ubwo yabazwaga niba igihe kizagera abantu bakamubona i Kigali, yavuze ko haramutse habonetse impamvu yatuma arujyayo atabireka, bijyanye no kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize umuryango abereye umuyobozi.

Ati: “[i Kigali] habayeyo ikintu gishobora gutuma bavuga bati ‘uhagarariye Afurika ni we uzagenda’, nta ngorane.”

Ndayishimiye yakomeje agaragaza ko kuba u Burundi n’u Rwanda bifitanye ibibazo by’imigenderanire, “ntibivuze ikibazo cy’imigenderanire ya Afurika.”

Yakomeje agira ati: “None u Rwanda ntiduhurira mu nama, zaba iz’ibihugu byo mu karere, ibya Afurika ndetse no ku Isi? None ntiduhura? Iyo bibaye ngombwa ko dushyigikira umukandida twese ntitumushyigikira?”

Perezida w’u Burundi yashimangiye ko nta munyangire ikwiye kuba hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kuko hari ibihugu by’inshuti z’u Burundi bikundana na rwo ndetse hakaba n’iby’inshuti z’u Rwanda bikundana n’u Burundi.

Yunzemo ati: “Kandi n’u Rwanda ntitwangana. Abanyarwanda n’Abarundi ntabwo bangana. Hariho abantu baba bafite Politike idahuza na Politike y’ikindi gihugu. Nk’ubu bahora bavuga ngo umupaka w’u Burundi n’u Rwanda urafunze. Abanyarwanda mbona birirwa hano banyura hehe?”

Uyu mugabo icyakora yashimangiye ko u Burundi budateze gufungura imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kongera kurushinja guha inzira abagizi ba nabi bagambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Perezida Kagame aherutse gusura u Burundi tariki 4 Gashyantare 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *