Kivu y’Amajyepfo mu bibazo: Guverineri arashinjwa kunyereza umutungo no gushyigikira M23
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye ko Guverineri Jean Jacques Purusi yakurwaho icyizere ndetse agakurwa no ku butegetsi.
Bamushinja imiyoborere mibi, kunyereza umutungo wa leta no gukorana cyangwa gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Iyi ntara imaze igihe kirenga umwaka mu bibazo by’umutekano muke, aho ingabo za leta zihanganye n’umutwe wa AFC/M23 wamaze gufata ibice bimwe ndetse n’Umujyi wa Bukavu wahoze ari icyicaro cy’ubuyobozi bw’intara. Kugeza ubu, ubuyobozi bwa leta bwimukiye mu Mujyi wa Uvira.
Jean Jacques Purusi ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibi birego bishya, nubwo mu bihe byashize yakunze kwamagana ibikorwa bya M23.
Amakuru ava mu binyamakuru byo muri Congo avuga ko inyandiko isaba ko akurwaho icyizere yashyizweho umukono n’abadepite 19, bayobowe na Jean Kalume Bahige uhagarariye agace ka Mwenga.
Nubwo hari ibice bikigenzurwa na leta, uduce twa Kalehe, Kabare, ikirwa cya Idjwi ndetse n’ibice bya Walungu biri mu maboko ya M23.
Mu majyepfo y’intara, cyane cyane mu duce twa Minembwe na Mikenke muri Teritwari ya Fizi, hakomeje kubera imirwano ikaze ndetse n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones). Ibi biterwa n’uko ingabo za leta zigerageza kwisubiza Minembwe, igenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho ukorana na M23.

