AmakuruIyobokamana

Papa yireguye ku magambo yavuze kuri Trump

Papa Leon XIV yatangaje ko atari agamije guterana amagambo na Perezida Donald Trump ubwo yaneguraga abantu b’abanyamururumba batakaza miliyari z’amadolari mu ntambara, mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Uyu Muyobozi wa Kiliziya Gatolika yavuze ko ayo magambo yavuzwe yari yarateguwe mbere, hafi ibyumweru bibiri bitaraba, mbere y’uko Trump amuvugaho. Yagize ati: “Uko byagenze byatumye bigaragara nk’aho nshaka guterana amagambo n’umukuru w’igihugu, nyamara si byo nagamije.”

Ibi yabitangaje ari mu ndege yerekeza muri Angola ku wa Gatandatu, aho yari mu ruzinduko rw’akazi ku mugabane w’Afurika.

Ku wa Mbere, Perezida Trump yari yagabye ibitero bikomeye kuri Papa Leon, amushinja kunenga ibikorwa bya gisirikare by’Amerika na Israel muri Iran, ndetse avuga ko ibyo bitekerezo bye bishobora guteza ibibazo muri politiki mpuzamahanga.

Mu gihe ari mu ruzinduko muri Afurika, Papa yavuze ko habayeho “kumvikana nabi” ku magambo ye, bigakurura impaka za politiki zidakenewe.

Mu gusubiza kuri aya magambo, Visi Perezida wa Amerika JD Vance, uherutse kwinjira muri Kiliziya Gatolika, yavuze ko ashimira Papa kuba yasobanuye neza icyo yashakaga kuvuga. Yongeyeho ko nubwo hari ukutumvikana gushobora kubaho, ukuri k’ibintu akenshi kugorana gusobanura.

Mbere y’ijambo rya Papa ku “banyamururumba”, Vance yari yasabye Vatican kurushaho kwita ku bibazo by’imyitwarire n’indangagaciro.

Papa Leo XIV muri Cameroon

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi muri Cameroun ku wa Kane, Papa Leon yanenze abayobozi batita ku ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, aho amafaranga menshi ajya mu ntambara aho gukoreshwa mu buzima, uburezi n’iterambere. Yagize ati: “Abashora mu ntambara bibwira ko gusenya byihuta, nyamara gusana bitwara igihe kinini kandi gisaba imbaraga nyinshi”.

Yanagaragaje impungenge ku bibazo by’umutekano n’ubwicanyi byabaye karande mu bice bimwe bya Cameroun, byatumye abaturage bahora mu kaga.

Hari ababonye ayo magambo nk’anenga Trump, ariko uyu mukuru wa Leta y’Amerika yavuze ko Papa afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka, nubwo atabyemera. Yavuze kandi ko atari umushyigikiye cyane, ndetse amwita umuntu ufite intege nke mu guhangana n’ibibazo bikomeye bya politiki mpuzamahanga.

Trump yanakomeje kumunenga nyuma y’uko Papa agaragaje impungenge ku mvugo yavugaga ko hashobora kubaho intambara ikomeye mu gihe Iran itakwemera ibyo Amerika isaba kugira ngo haboneke amahoro no gufungura umuhora wa Hormuz.

Muri uru ruzinduko ari kugirira muri Afurika, Papa Leon ateganya gusura imijyi 11 mu bihugu bine. Uru ni urugendo rwe rwa kabiri rukomeye kuva yatangira inshingano, rukaba rugaragaza akamaro Kiliziya Gatolika ifite ku mugabane w’Afurika.
Imibare yo mu 2024 igaragaza ko Afurika ibarizwamo abarenga kimwe cya gatanu cy’Abagatolika ku isi, bangana na miliyoni hafi 288.

Papa Leon XIV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *