Bugesera: Umusore yishe se akoresheje umuhoro n’ifuni, abura nyina ngo na we amwice
Umuburo: Iyi nkuru irimo amagambo akomeye asaba umutima ukomeye
Umusaza wo mu kigero cy’imyaka 62 wari utuye mu Mudugudu wa Kamparara, Akagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru w’Akarere ka Bugesera yishwe n’umuhungu we akoresheje ishoka nk’uko BTN TV ibitangaza.
Urupfu rw’uyu musaza rwamenyekanye ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Mata 2026, bavuga ko umuhungu we Niyigaba Alexandre w’imyaka 24 y’amavuko, wari usanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yamwivuganye akanamukuramo amaso nk’uko abaturage babivuga.
Uyu yagize ati: “….araza, ati: ‘Umuhungu wanjye ashobora kuba yishe se kuko mbonye amaraso atemba’. Ngiye gutabara nsanga uwo muhungu wishe se ari gutera amabuye abo abonye bose. Ubwo nanjye njya gutabaza abandi, tuhageze dusanga yamwishe. Ashobora kuba yarakoresheje umugoro kuko twasanze yamukebye ijosi”.
Undi na we yagize ati: “Umusaza yari avuye ku isoko, yaje ku ibarizo kubaza, hanyuma umuhungu we amuturuka inyuma, amukubita umupanga mu ijosi yikubita hasi. Amaze kugwa wa muhungu ajya kuzana ishoka niba atari ifuni cyangwa majagu aramuhondagura aramujanjagura”.
Abaturage bakomeje bavuga ko uwo muhungu yari afite umugambi wo kwica se na nyina.
Ababonye umurambo w’uyu musaza bavuga ko wakorewe agashinyaguro kubera ko umutwe we wari wajanjagujwe agafuni na majagu ndetse banamukuramo amaso. Uwamwishe ngo itaka ry’aho yamwiciye rivanze n’amaraso yariharuje isuka arijyana mu bwiherero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude, yemeje iby’uru rupfu gusa avuga ko bishobora kuba byaratewe n’uburwayi bwo mu mutwe.
Yagize ati: “Ni byo koko, umusore witwa Niyigaba Alexandre yishe se umubyara. Amakuru ava mu bavandimwe be ni uko uyu musore yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe mu 2024 ubwo yigaga kaminuza, ajyanwa kwa muganga biroroha, kuva icyo gihe byari bitaragaruka, ubwo bakeka ko ari byo byari byongeye kubyuka”.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro by’ADEPR Nyamata.
Abaturage bavuga ko ubwo abashinzwe umutekano bahageraga, uwo musore yabanje kubirukankana n’ifuni abatera amabuye ariko aza kwemera atega amaboko bamwambika amapingu ariko avuga ko ababajwe n’uko atishe nyina kuko yashakaga imirambo ibiri.
Kanda kuri link iri hano hasi wumve inkuru irambuye.
