Moto zikoresha lisansi zigiye gukumirwa ku isoko ry’u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda hagashyirwa imbere izikoresha amashanyarazi gusa.
Ibi bije nyuma y’uko muri Mutarama 2025 Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo kutongera gutanga impushya kuri moto nshya zikora ubucuruzi (taxi moto) zikoresha lisansi.
Amb Uwihangaye yagaragaje ko icyo cyemezo kiri gutanga umusaruro kandi ko mu gihe cya vuba icyo cyemezo kizaba cyamaze gufatwa ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati “Muzi ko Leta yafashe icyemezo ko moto zitwara abantu zigomba kuba ari iz’amashanyarazi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Mu minsi ya vuba tugiye kwangura iyo ngamba ibe iy’igihugu cyose. Ntihagire moto yongera kwinjira mu gihugu itari iy’amashanyarazi, n’izitwara abantu mu gihugu hose bibe bityo.”
Yakomeje agira ati “Isoko rimaze gufata, hari abazana moto, hari abakora ibyo gutanga umuriro, ntabwo ushobora kuvuga ko byera ngo de, ariko isoko rimaze gukura ku buryo dushobora kubyagura.”
Imibare yerekana ko nibura mu mwaka wa 2025, mu Rwanda hagurishijwe moto 14.031 bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Urubuga ‘motorcyclesdata’ rugaragaza ko umubare munini w’izi moto zacurujwe ari izikoresha amashanyarazi, cyane ko zimaze kwiyongera ku kigero cya 686% kuva zagera mu Rwanda.
Muri iki gihe umuntu mushya ugiye gukora ikimotari iyo agiye kuri RURA gushaka ibyangombwa, asabwa ko moto akoresha iba iy’amashanyarazi.

