Shyaka Robert wahoze ari Umwanditsi w’Urukiko akurikiranyweho icyaha cyo gushinyagura
Dosiye ya Shyaka Robert ukekwaho ibyaha birimo gushinyagurira umurambo wa Rwamurima Diogène wari Umwanditsi w’Urukiko rw’Isumbuye rwa Huye, yoherejwe mu Bushinjacyaha bwo ku rwego rw’Ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare aho yakoreye icyaha.
Dosiye ya Shyaka Robert wari umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare yakoze ibidasanzwe agaragaza ko yishimiye urupfu rwa Rwamurima Diogène wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye wishwe na Stroke.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ Dr Murangira B.Thierry aganira na UkweliTimes yavuze ko Shyaka Robert ukekwa, yahoze ari Umwanditsi w’Urukiko ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro cya RIB ku wa 21 Mata 2026 yemeje iby’itabwa muri yombi rya Shyaka Robert
Yagize ati “Ibyo nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha twabibonye nk’ikintu tugomba gukoraho iperereza. Yahise afatwa, arakurikiranwa, akaba akurikiranyweho icyaha gihanwa n’ingingo 130 ivuga ibyo gushinyagurira umuntu.”
Yakomeje agira ati “Dushingiye ku magambo yanditse, ni amagambo mabi cyane, umuntu atakwifuriza undi, nubwo mwaba mufite icyo mupfa, umuntu witabye Imana, kumukurikiza amagambo nk’ariya, mu rupfu rwari rutarasobanuka, bihita bituma aba ukekwa nimero ya mbere. Ibyo rero ni ugushinyagurira umubiri w’umuntu biturutse kuri ariya magambo yatangaje.”
Dr. Murangira kandi yashimangiye ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ubutumwa bw’uwo mwanditsi w’urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda.
Ingingo ya 130 mu gitabo mpanabyaha giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, kuwucaho umwanya w’umubiri cyangwa kuwushinyagurira.
Umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ubwo ari bwose, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yasobanuye ko Rwamurima Diogène w’imyaka 38 wari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye yishwe n’indwara yo guturika tw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko izwi nka “stroke”.

