AmakuruPolitiki

Kigali: Hari sitasiyo zatangiye kugena ingano ntarengwa ya lisansi imodoka zigomba kunywa

Mu mujyi wa Kigali hari abatwara imodoka bemeza ko kuri station za lisansi zimwe na zimwe mu Rwanda zamaze gushyiraho ingano ya lisansi zigenera ikinyabiziga kitagomba kurenza bitewe n’ubwoko bw’ikije kuyigura.

Ibi ngo bikorwa hatitawe ku ngano yose y’amafaranga ugura yaba afite cyangwa ashaka kwishyur, ubu kuri izo station mu gihe waba uzanye ikinyabiziga cya moto ntibashobora kukurengereza Essance ya 5000Frw,  utwaye imodoka  nto we ntiyarengerezwa essance ya 20.000Frw, mu gihe utwaye imodoka yo mu bwoko bw’Ikamyo we atarengerezwa Essance 100.000Frw. 

Nubwo ibi bikomeje kuvugwa Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwaburiye ba nyiri sitasiyo zikorera mu Rwanda ndetse ibibutsa ko umukiriya ahabwa lisansi cyangwa mazutu ashaka. 

RURA ivuga ko kugenera umukiriya bitemewe, kandi ubigaragaraho abihanirwa hakurikijwe amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Muri iki gihe ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuzamuka abaturarwanda cyane cyane abakoresha ibinyabiziga byabo ku giti cyabo bakomeje kugirwa inama yo gukora ingendo za ngombwa no kugenda mu modoka rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *