Amakuru

Nyamasheke: Umunyerondo akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kwanga kujya gukora irondo ku Rwibutso

Umugabo w’imyaka 42 wo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo gusabwa kujya kurarana n’abandi irondo ku Rwibutso akabyaga avuga ko ntacyo barinda ahubwo ababishe bagakwiye kuza kubarinda.

Uyu mugabo witwa Mukeshimana Paul yavuze ayo magambo ubwo yari kumwe n’abandi barariranye irondo, bakamusaba ko bajya ku Rwibutso wa Kirimbi rwa Jenoside yakorewe Abatutsi arabyanga basubiza agira ati “ubundi ibi ni ibiki ndaririye, ababishe baje bakaharara?”.

Ntirenganya François, uhagarariye Umuryango IBUKA Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kirimbi, yavuze ko abari kumwe n’uyu mugabo bihutiye kumenyesha inzego nyuma yo kuvuga ariya magambo.

Ati: “Nka Ibuka tuyabonamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Yaratubabaje cyane nk’abarokotse bafite abacu barushyinguyemo, kubona ahahagarara akahavugira amagambo adutoneka bene kariya kageni, ngo abatwiciye abacu nibaze babararire?”

Akomeza avuga ko bibabaje kuba umuntu w’imyaka 42 atinyuka agakoresha ariya magambo azi n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’agahinda n’ingaruka yasigiye abayirokotse, kuko yabaye ariho.

Ati :“Turasaba ko nahamwa n’icyaha azahanwa by’intangarugero bikanabera abandi urugero rwo kudakinisha inzibutso zitubikiye amateka y’abacu.’’

Ntirenganya François, uhagarariye Umuryango IBUKA mu Murenge wa Kirimbi, avuga ko hari amakuru avuga ko hari n’abandi bajya basabwa kujya kurara irondo ku Rwibutso, bakagaragaza ko batabishaka ariko ntibabyerure

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi rusanzwe ruruhukiyemo inzirakarenga zirenga ibihumbi birindwi, aho ku manywa rurindwa n’abazamu babiri, naho mu masaha y’ijoro rukarindwa n’irondo ry’umwuga.

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *