AmakuruPolitiki

Trump yongereye agahenge hagati ya Isirayeli na Libani

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isirayeli na Libani azongerwa indi minsi 21, nyuma y’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byabereye mu nyubako y’umukuru w’igihugu cy’Amerika, White House.

Mu butumwa yashyize ku rubuga Truth Social, Trump yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ibyo yise “umubonano udasanzwe mu mateka” wahuje abayobozi ba Isirayeli na Libani mu biro by’umukuru w’igihugu, witabiriwe na Visi perezida we JD Vance hamwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio.

Trump yongeyeho ko Amerika izakorana na Libani mu “kuyifasha kwirinda Hezbollah,” ibintu bigaragaza ko hari imbaraga za dipolomasi zigamije kugarura amahoro mu karere. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko abayobozi b’ibyo bihugu byombi biteganyijwe ko bazasura i Washington mu byumweru biri imbere, barimo Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu na Perezida wa Libani Joseph Aoun.

Abahagarariye Amerika, Isirayeli na Libani bashimye uwo mwanzuro, bavuga ko biyemeje kurwanya umutwe wa Hezbollah. Trump yavuze ko Amerika ifite “ibikenewe byose” byo gushyigikira ibyo bihugu byombi, nubwo bitarasobanuka neza uko bizashyirwa mu bikorwa.

Iyi ntambwe ifatwa nk’igice cy’ingamba z’Amerika zo kugabanya umwuka mubi mu karere, aho Trump yagaragaje ko bishobora no kujyana n’ibiganiro biri gukorwa ku kibazo cy’intambara ya Iran.

Ibiganiro hagati ya Isirayeli na Libani byemeje agahenge k’ibyumweru bitatu (IFOTO: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *