AmakuruUbuzima

Gicumbi: Umugabo yakebwe igitsina n’indaya yananiwe kwishyura

Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi yakomerekejwe bikomeye n’umukobwa wicuruza (indaya) bari bamaze kuryamana, amukatishije urwembe ku gutsina nyuma yo kubura amafaranga bari bumvikanye ko amwishyura.

Uyu mugabo witwa Tuyishime yahuye n’ibi mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026, mu masaha ya saa yine z’ijoro, ubu akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Byumba.

Umwe mu baturage baganiriye na TV1 yavuze ko uyu mugabo yaguze indaya bumvikanya amafaranga 5000Frw amwishyura, ariko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina abura ubwishyu.

Uyu mukobwa wicuruza yahise afata umwanzuro wo kumukatisha urwembe ku gitsinda icyakora nticyavaho gusa yarakomeretse bikomeye.

Ati: “Yagiye gushaka uwo bararana agezeyo barakora barangije agiye kwishyura 5000 Frw bari bumvikanye arayabura birangira bamukomerekeje.”

“Amakosa afite umugabo kugeza saa sita sa ngahe zose bamukatiye ibyo bintu bye aba yaratashye agasanga umugore we.”

Uyu mugabo we ntiyemera ibivugwa n’Abaturage ahubwo avuga ko uwo mukobwa bari bumvikanye 5000Frw gusa ngo yabonye ko umugabo afite ibihumbi 40 Frw, ayo bari bumvikanye agahita ayazamura akayageza ku bihumbi 10, umugabo akanga kuyamuha ariho imvururu zavuye kugeza akaswe ku gutsina.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje aya makuru avuga ukekwaho icyaha yafashwe, akajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, uwakorewe icyo cyaha ubu yajyanwe mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *