AmakuruImyidagaduroShowbiz

Yago yashimiye Imana yamurokoye impanuka itari yoroshye yamutwaye umusatsi

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat ari mu mashimwe akomeye nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yabaye ku wa 17Mata 2026 ubwo yerekezaga mu bice bya Mbarara Imana igakinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima.

Mu kiganiro yanyujije kuri shene ye ya YouTube nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro, yavuze ko iyi mpanuka yabaye ari kumwe na mukuru we, baza kugongwa n’indi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi ibaturutse inyuma.

Ati “Twari turi mu rugendo rwerekeza mu nshe za Mbalala, hanyuma duhura n’impanuka. Sinzi niba mwarabibonye, twagonzwe mu ruhande rw’inyuma.Urumva ntabwo ari nge wari utwaye, hari hatwaye mukuru wange ariko nge nari hariya inyuma aho mubona imodoka yangiritse cyane.”

Urumva nari nisinziririye kwa kundi uba uzi ko atari wowe utwaye, urugendo uzi ko ari rurerure…hanyuma umuntu aratwinjirana aduturutse imbere, mu gihe mukuru wange yari agiye gukatira uwo uduturutse imbere, umuntu wari uduturutse inyuma ahita atugonga kubera ko yari afite umuvuduko mwinshi. Niko kubona kugongwa hariya inyuma ku ruhande, imodoka irangirika cyane nange ngira ikibazo, ariko Imana yaraturinze.”

Iyi mpanuka yabaye tariki 17 Mata 2026, nk’uko byatangajwe na mukuru wa Yago bari kumwe muri iyi modoka.

Yago yaje kugerwaho n’ubuvuzi bwatumye yogoshwa umusatsi, ibintu avuga ko atifuzaga ariko yabyakiriye nk’igice cy’urugendo rwo gukira.

Ati: “Umusatsi waragiye, ariko uzongera kumera. Ndabyizeye kandi si kera. Icy’ingenzi ni uko nkiriho.”

Mu gihe yari ari mu bitaro, Yago ntiyari wenyine, yashimangiye ko yasuwe n’abantu benshi, barimo n’abahanzi nka Levixone, baje kumwihanganisha no kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye.

Yago yongeye kugaragara kuri YouTube nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *