Ijoro ry’akaga: White House yarashwe, Trump ahungishwa igitaraganya
Perezida Donald Trump yakuwe mu buryo bwihuse mu birori byo gusangira n’abanyamakuru byabereye muri White House, nyuma y’aho humvikaniye amasasu. Ibyo byabereye muri Hilton Washington DC mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.
Trump yasobanuye ko uwari witwaje imbunda nyinshi yahise arwanywa agatsindwa n’abashinzwe umutekano bo mu itsinda rya US Secret Service, ari bo arata nk’intwari zidasanzwe.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika agaragaza ko ucyekwa ari Cole Tomas Allen w’imyaka 31 ukomoka i Torrance muri California, kandi ko yari wenyine. Umukuru wa polisi ya Washington DC, Jeffery W Carroll, yavuze ko uwo mugabo yari umwe mu bari bacumbitse muri hoteli, ndetse icyumba cye kikaba kiri gukorwamo iperereza.
Trump kandi yavuze ko umwe mu bashinzwe umutekano yarashwe hafi cyane, ariko agakizwa n’ikoti ridacamo amasasu. Uwo mukozi ubu ari kuvurirwa mu bitaro, kandi ngo ameze neza.
Muri ibyo birori byari byitabiriwe n’umugore wa Trump, Melania Trump, ibintu byahise bihinduka akavuyo, abari aho benshi bihisha munsi y’ameza kubera ubwoba.

Nyuma y’ibyabaye, Trump yatangaje amashusho agaragaza uko byatangiye ndetse anashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’ukekwa, avuga ko ari mu rwego rwo gutanga amakuru ku mugaragaro.
Abajijwe niba ibi bishobora kugira ingaruka ku miyoborere ye, Trump yavuze ko atabyitaho cyane, ahubwo ko abifata nk’ibisanzwe mu buzima bwe bwuzuyemo ibyago.
Yanavuze ko uwo ucyekwa asa n’ufite ibibazo byo mu mutwe, ashimangira ko nta muntu ukwiriye gukora ibikorwa nk’ibyo. Uwo mugabo uri gukurikiranwa n’inzego z’umutekano, ari kuvurirwa hafi aho kandi biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera ku wa Mbere.
Trump yongeye kwibutsa ko mu bihe bya vuba habayeho andi magerageza yo kumuhitana, nubwo impamvu y’iki gikorwa iheruka itaramenyekana. Yavuze ko akenshi abantu bashaka guhindura ibintu bikomeye ari bo bakunze kugabwaho ibitero, atanga urugero rwa Abraham Lincoln wishwe, anavuga ko kuba nawe ari mu bagabwaho ibitero abifata nk’ikimenyetso cy’uko hari ibyo yahinduye bitashimishije bamwe.

