AmakuruInkuru Nyamukuru

Nyuma y’imyaka 57, Perezida wa Tanzania arasura Uburusiya

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yerekeje mu Russia mu ruzinduko rwa Leta rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Uru ruzinduko Perezida Samia arugiriye mu Burusiya nyuma yo gutumirwa na Perezida w’icyo gihugu, Vladimir Putin. Ni uruzinduko rwa kabiri Perezida wa Tanzania agiriye muri iki gihugu, nyuma y’urwo Julius Nyerere, washinze Repubulika ya Tanzania, yagiriye mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu Ukwakira 1969.

Perezida Samia yavuze ko uru ruzinduko ruje mu gihe Tanzania yitegura gutangira gushyira mu bikorwa Icyerekezo cy’Iterambere ry’Igihugu cya 2050, gahunda ishyira imbere uruhare runini rw’abikorera mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko ateganya kugirana ibiganiro n’abayobozi b’Uburusiya bigamije kongerera imbaraga ubufatanye mu nzego z’ingenzi zigira uruhare rutaziguye mu mibereho y’abaturage, harimo ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Mu gihe cy’uru ruzinduko kandi, Perezida Samia azitabira inama zitandukanye zihuza abashoramari n’abacuruzi, aho azamurikira amahirwe y’ishoramari ari muri Tanzania ndetse anashakishe uburyo bwo kwagura amasoko y’ibicuruzwa bya Tanzania mu Burusiya.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rushobora gutanga umusaruro mu gukurura abashoramari bashya no gufasha Tanzania kubona amasoko mashya y’ibicuruzwa byayo, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’iterambere rirambye igihugu cyihaye mu myaka iri imbere.

Perezida Samia Suluhu Hassan n’abamuherekeje (Ifoto: X/Samia Suluhu Hassan)
Perezida Suluhu (Ifoto: X/Samia Suluhu Hassan)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *