Amayobera i Gicumbi: Abashakanye apfiriye rimwe
Abaturage bo mu Kagari ka Gatwaro, Umurenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, babyukiye mu gahinda no mu rujijo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gusanga umugabo n’umugore we bapfiriye mu cyumba bararagamo.
Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uyu muryango avuga ko aba bashakanye bari bamaze iminsi bafite uburwayi, ariko ko byabatunguye cyane kubasanga bapfiriye icyarimwe.
Bamwe mu baturage baganiriye na TV na Radio 1 bavuze ko nta makuru yari azwi agaragaza ko ubuzima bwa bo bwari bugeze ahakomeye ku buryo bashoboraga kwitaba Imana mu gihe kimwe.
Urupfu rw’aba bombi rwateje agahinda abaturage bo muri aka gace, mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye by’inzego zibishinzwe ku cyateye uru rupfu rwabaye icyarimwe.
Turacyakurikirana amakuru arambuye kuri iyi nkuru…

