Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Paris mu Bufaransa
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu Bufaransa, aho bitabiriye igikorwa cyo gufungura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe mu mujyi wa Paris.
Uyu muhango uba kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2026, biteganyijwe ko witabirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa, Abadipolomate, abarimu abashakashatsi n’abandi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri butahwe mu Bufaransa ni urushingiye ku kimenyetso cyiswe ‘Les Archives’. Cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris na Ibuka France.
Iki gihangano cya ‘Les Archives’ cyakozwe na Grada Kilomba ukomoka muri Portugal. Kigizwe n’inkingi ebyiri ziteganye ziri mu ishusho y’urukiramende.
‘Les Archives’ izajya ikoreshwa nk’ahantu hahoraho ho kwibukira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iherereye i Pari rwagati mu gace kazwi nka Esplanade Habib-Bourguiba.
Biteganyijwe ko nyuma yo gufungura uru rwibutso, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakirwa ku meza na Perezida Macron n’umugore we, Brigitte Macron. Ni ibirori bibera mu ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka Palais de l’Élysée.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée, bisobanura uyu muhango uzashimangira ubwiyunge bumaze imyaka myinshi butangiye hagati y’ibihugu byombi n’umuhate w’ubushakashatsi no kugaragaza ukuri.
Elysée kandi yatangaje ko uyu muhango uzashimangira ijambo Perezida Macron yavugiye mu Rwanda tariki ya 27 Gicurasi 2021, ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside.
Uru rwibutso rwiswe ‘L’Archive’ rwashyizweho nk’ahantu ho kwibukira no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kwigisha amateka yayo hagati y’ibisekuru bitandukanye.
Uru rwibutso rugamije guha icyubahiro no kuzirikana abarenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Rwanditseho ubutumwa bwo kwibuka amateka, amajwi, ubuhamya n’icyizere by’abazize Jenoside n’abayirokotse. Ubutumwa buriho bwanditswe mu Gifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili.
Handitseho kandi amazina y’inzibutso za Jenoside ziri mu Rwanda zirimo urwa Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero, bigaragaza isano iri hagati y’uru rwibutso rwa Paris n’ahandi habumbatiye amateka ya Jenoside.
Ifungurwa ry’uru rwibutso ryashimangiye umubano ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Umushinga wo kurwubaka watangijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa n’Umujyi wa Paris nyuma y’ubuvugizi bwakozwe n’imiryango y’abarokotse Jenoside, harimo Ibuka France.
Uru rwibutso ruherereye Habib-Bourguiba Esplanade ahitegeye Umugezi wa Seine, rwakozwe n’umuhanzi w’ikirangirire ku rwego mpuzamahanga, Grada Kilomba.
Grada Kilomba yavuze ko igitekerezo cya mbere yari afite cyari ugukora igishushanyo gifite isura yihariye.
Nyuma yo gusura u Rwanda no guhura n’abarokotse Jenoside ndetse n’abakomoka ku bayizize, yahisemo igishushanyo cyoroheje kandi cyimbitse mu busobanuro, yizera ko ari cyo cyashoboraga kugaragaza neza uburemere bw’amateka yaranze Jenoside no guha icyubahiro abagizweho ingaruka na yo.
Uru rwibutso rugizwe n’inkingi ebyiri z’umukara zakozwe mu muringa (black brass).
Umwanya uri hagati y’inkingi ebyiri zigize uru rwibutso na wo ufite ubusobanuro bwihariye. Benshi bawufata nk’ikimenyetso cy’icyuho cyasizwe n’abishwe muri Jenoside.

