Abafana ba Meddy basabye umugore we kumureka agasohora indirimbo

Binyuze mu bitekerezo byatangiwe kuri Instagram abakunzi b’umuziki wa Meddy bandikiye umugore w’uyu muhanzi bamusaba kumurekura akabaha indirimbo nkuko yari asanzwe abikora mbere batarabana.

Ni ibitekerezo aba bakunzi b’umuziki batanze babinyujije muri Comment ubwo yari amaze kubasangiza amafoto mashya.

Uwitwa Ben Director yanditse agira ati “Kuki wahagaritse Meddy mu gusohora indirimbo.”

Mu gusubiza ubu butumwa Mimi yagize ati “Muhagarika? , nanjye ndi umufana nkamwe , ndategereje, nyizera urabizi ko iyo yasohoye indirimbo biba ari umuriro.”

Uyu muhanzi Ngabo Médard Jobert Meddy umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda ndetse no hanze yarwo niwe muhanzi ufite indirimbo yacuranzwe inshuro nyinshi kumbuga zicurangirwaho umuziki kurusha abandi bahanzi mu Rwanda .

Iyo ndirimbo ni “Slowly” yacuranzwe inshuro zirenga miliyoni 200 kuri YouTube mu gihe kuri Spotify yacuranzwe inshuro zirenga miliyoni 12.

Uyu muhanzi aheruka gusohora Indirimbo mu 2025 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Blessed” .

Uyu muhanzi yakiriye agakiza muri Nyakanga 2021 maze asezera ku muziki w’Isi kugira ngo yihebeye gukora indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

Kuva ubwo yasohoye indirimbo zizwi cyane zirimo “Grateful” na “Niyo Ndirimbo” yakoranye na Adrien Misigaro.

Meddy yagiye agaruka ku rugendo rwe n’umugore we Mimi Mehfira mu gakiza, ndetse n’uburyo Imana yamuhaye amahoro atari yarabonye ubwo yamamaye mu ndirimbo zisanzwe.

Nyuma yo gufata iki cyemezo, yahinduye icyerekezo cy’umuziki we, ahagarika gukora indirimbo z’isi (iz’urukundo zisanzwe) ahubwo ayegyurira urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).

Meddy yanze akayabo k’amafaranga menshi yatungwaga n’abashoramari batandukanye bashakaga kumutumira mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda akaba yaririmba indirimbo ze za kera (nka Slowly, Ntawamusimbura), avuga ko atazongera gukora umuziki utari uwo kuramya Imana.

Nyuma yo gukizwa, Meddy yakomeje gukoresha ijwi rye mu kwamamaza ingoma y’Imana binyuze mu ndirimbo zinyuranye ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Meddy yakoze ubukwe na Mimi Mehfira ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia, bakoze ubukwe tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu birori bibereye ijisho byabereye i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho batuye.Bamaze kwibaruka abana babiri.

Imfura yabo y’umukobwa bise Myla Ngabo yavutse ku wa 22 Werurwe 2022, naho ubuheta bwabo bw’umuhungu bise Zayn M Ngabo bwavutse tariki ya 28 Mata 2025.

Meddy yahimbiye umugore we indirimbo z’urukundo zamenyekanye cyane zirimo “My Vow” ndetse na “Queen of Sheba”.

Ibindi:

Ibitekerezo