Rusizi: Umusore yaburiwe irengero mu ruzi

Umusore wo mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, yaburiwe irengero nyuma yo kugerageza kwambuka uruzi rwa Rusizi yoga, ubwo yari avuye mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru yatanzwe n’abari hafi y’uyu musore avuga ko yari asanzwe ajya muri RDC gushaka akazi ko kubaka, umwuga yari arimo kwiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri y’imyuga.

Ku wa 8 Kamena, uyu musore n’undi bari kumwe bavuye i Bukavu, bafata icyemezo cyo kwambuka uruzi rwa Rusizi bakoresheje inzira isanzwe inyurwamo n’ubwato buto.

Mugenzi we warokotse yavuze ko bageze aho bari basanzwe bambukira basanga ubwato bwamaze kugenda, kandi ababafashaga kwambuka batakiri aho. Aho gutegereza cyangwa gushaka indi nzira itekanye, bahisemo kwinjira mu ruzi bakarwambuka boga nk’uko IGIHE cyabitangaje.

Yagize ati: “Twari tugeze aho twambukira dusanga ubwato bwadusize, abatwambutsa turababura, nuko turoga ngo twambuke.”

Uyu musore yavuze ko yashoboye kugera ku ruhande rw’u Rwanda, ariko arebye inyuma ntiyabona mugenzi we. Yongeye gusubira aho bari baturutse agamije kumushakisha, ariko ntiyamubona.

Ati: “Nageze hakurya ndebye ndamubura. Nasubiye kumushaka nsanga nta muntu wasigaye hakurya. Gusa nabonye imigati ibiri yari yaguriye barumuna be aho twambukiye, mpita mbwira abandi ko ashobora kuba yarohamye.”

Kuva uwo munsi, abagize umuryango w’uwaburiwe irengero bafatanyije n’abaturage mu bikorwa byo kumushakisha, ariko kugeza ubu ntaraboneka.

Uruzi rwa Rusizi rutemba ruva mu Kiyaga cya Kivu rugana mu Kiyaga cya Tanganyika, rukaba ahantu henshi rugabanya u Rwanda na RDC. Ubushakashatsi bwarukorewe bugaragaza ko cyane cyane mu gice cyo haruguru rufite ahantu hahanamye kandi amazi yarwo agatemba afite imbaraga, ibintu bishobora guteza ibyago umuntu wagerageza kurwambuka yoga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred, yemeje ko ubuyobozi bwamenye iby’iyi mpanuka, anihanganisha umuryango wabuze uwawo.

Yagize ati: “Turihanganisha umuryango w’uwitabye Imana kubera umuntu wa bo babuze. Ni ibyago bikomeye kandi turabasaba gukomeza kugira umutima ukomeye muri ibi bihe.”

Habimana yasabye abaturage bambuka bajya cyangwa bava muri RDC gukoresha imipaka n’inzira zemewe, kuko zigenzurwa kandi zigabanya ibyago bishobora gushyira ubuzima bwa bo mu kaga.

Ati: “Imipaka yose irafunguye kandi abaturage bemerewe kuyinyuraho, aho kunyura mu nzira zitemewe zishyira ubuzima bwa bo mu kaga.”

Iyi mpanuka yongeye kwerekana akaga ko kwambuka imigezi cyangwa imipaka hakoreshejwe inzira zitagenzurwa. Nubwo urugendo rwo kunyura ahatemewe rushobora kugaragara nk’urugufi, rushobora kugira ingaruka zirimo kurohama, kubura ubutabazi bwihuse cyangwa guhura n’ibindi bibazo by’umutekano.

Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano igaragaza uruzi rwa Rusizi rugabanya u Rwanda na RDC. Kigali24

Ibitekerezo