AmakuruImyidagaduroShowbiz

Meddy n’umugore we bari kwizihiza imyaka 5 ishize bakoze ubukwe

Imyaka itanu irashize umuhanzi Ngabo Médard Jobert (Meddy) n’umugore we Mimi Mehfira bakoze ubukwe, bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 22 Gicurasi 2021.

Meddy n’umugore we Mimi Mehfira bari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu bamaze barushinze nk’umugabo n’umugore, ndetse nubu bakaba bagikundanye nkaho aribwo bakimenyana.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Meddy yagize ati “Imyaka itanu imeze nk’amasegonda atanu ndi kumwe nawe! Ndagukunda iteka ryose Mimi.”

Tariki 22 Gicurasi 2021, nibwo Meddy na Mimi bakoze ubukwe, mu birori byabereye Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu aba bombi bamaze kubyarana abana babiri, umukobwa n’umuhungu.

Mu rwego rwo guha icyubahiro umugore we n’uwo munsi udasanzwe, Meddy yasohoye indirimbo yitwa “My Vow” yagaragazaga amashusho y’ubukwe bwabo, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda n’imahanga.

Nyuma yo gukora ubukwe, urugo rwabo rwamaze kwaguka aho baje kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa bise Myla. Kuri ubu bafitanye abana babiri.

Imfura yabo ni umukobwa wavutse muri Werurwe 2022. Nyuma y’imyaka itatu, muri Mata 2025, bongeye kwibaruka ubuheta ari na we mwana wabo w’umuhungu witwa Zayn M Ngabo.

Abarimo K8 Kavuyo ni bamwe mu bambariye Meddy mu bukwe bwe
Meddy yasohoye indirimbo ebyiri zigaruka ku bukwe bwe na Mimi
Abahanzi barimo King James, Adrien Misigaro , Shaffy na Emmy bitaba ubukwe bwa Meddy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *