Abangavu 6,938 bo mu Ntara y’Amajyaruguru batewe inda mu myaka ibiri

Text size

Abangavu 6,938 bari munsi y’imyaka 18 bo mu Ntara y’Amajyaruguru batewe inda mu mwaka wa 2024 no mu 2025 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi ntara.

Bamwe muri abo bangavu byabaviriyemo guhabwa akato mu miryango, guhagarika amashuri no kubura ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko abangavu batewe inda biyongereye bava ku 3,211 mu 2024 bagera ku 3,727 mu 2025. Ni ubwiyongere bw’abangavu 516, bungana na 16,1%.

Yagaragaje ko iki kibazo kibangamira imibereho n’iterambere ry’abakobwa, asaba abaturage n’inzego zitandukanye guhuza imbaraga mu kugikumira, by’umwihariko mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu Karere ka Musanze.

Ukweli Times dukesha iyi nkuru yavuze ko Uwajeneza Sophie wo muri Kinigi yavuze ko yatewe inda afite imyaka 17 n’umugabo wari usanzwe afite urugo. Nyuma yaho, uwo mugabo yaramutereranye, ababyeyi be na bo bamuha akato, bituma abura ibimutunga ndetse ava mu ishuri. Icyakora, yavuze ko yongeye kugira icyizere ubwo umuryango we wongeraga kumwakira no kumuba hafi.

Mutoni Eugénie wo mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera, yagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango, ubusinzi, inzara no kubura amafaranga y’ishuri bishobora gushyira abangavu mu bihe biborohereza gushukwa no guhohoterwa.

Yavuze ko yatewe inda n’umucuruzi wari ufite butike hafi y’iwabo, mu gihe yari ahanganye no kubura ibyo kurya n’amafaranga y’ishuri. Ubu aba wenyine mu nzu akodesha i Gahunga.

Mukantwali Emmerence we yasabye ababyeyi kurushaho kuba hafi y’abana no gukurikirana ubuzima bwabo. Yavuze ko we n’umugabo we bakundaga gutaha bwije kubera akazi, nyuma baza kumenya ko umwana wabo atwite.

Abaturage n’ababyeyi muri rusange bagaragaza ko gukumira iki kibazo bisaba gukemura amakimbirane n’ubukene mu miryango, kongera ubufatanye mu kurengera abana no kubahiriza inshingano z’uburere.

Basabira aba bangavu batewe inda bahabwa ubufasha mu by’ubuzima, ubujyanama n’ibindi bakeneye kugira ngo bongere kwiyubaka, aho guhabwa akato cyangwa guter atereranwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aganira n’abaturage. Ifoto: Ukweli Times

Ibitekerezo