Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasinye itegeko rihamagarira abaturage kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.
Iryo tegeko riteganya ko abaturage bose bujuje ibisabwa n’amategeko y’icyo gihugu bazitabira amatora kuri iyo tariki, mu gihe icyiciro cya kabiri cy’amatora, kiramutse gikenewe, cyazaba ku wa 1 Kamena 2027.
Icyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba mu gihe nta mukandida uzaba wabonye amajwi arenga 50% hiyongereyeho ijwi rimwe, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi.
Icyakora, imyiteguro y’aya matora ikomeje kunengwa na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye, bavuga ko hari ibibazo bishobora kubangamira imigendekere myiza yayo.
Ishyaka Sahwanya-FRODEBU riherutse gutangaza ko ritazatanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, kubera ibyo ryise inenge zigaragara mu mitegurire yayo.
Iri shyaka rivuga ko nta cyizere rifite cy’uko amatora azaba mu mucyo, rishingiye ku byavuye mu matora yo mu 2025 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama ba za komine.
Muri ayo matora, ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryegukanye intsinzi ku majwi yari hafi 100%, ibintu Sahwanya-FRODEBU ivuga ko bitanga impungenge ku ihangana ry’amashyaka mu matora.
Gusa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi (CENI) yamaganye ibyo birego, ishimangira ko ibyiciro byose by’imyiteguro y’amatora byagiye bikorwa nyuma yo kugisha inama amashyaka ya politiki.
Sahwanya-FRODEBU yashinzwe mu 1992 na Melchior Ndadaye, wabaye Perezida wa mbere w’u Burundi watowe binyuze mu matora ashingiye kuri demokarasi mu 1993, mbere y’uko yicwa muri uwo mwaka.
Ku bijyanye n’imigendekere y’itora, itegeko ryashyizweho umukono na Perezida Ndayishimiye riteganya ko ibiro by’itora bizafungurwa saa kumi n’ebyiri za mugitondo, bigafungwa saa cyenda z’amanywa.
Icyakora, mu gihe haba habaye impamvu zumvikana, umuyobozi w’ibiro by’itora ashobora kongera igihe cy’itora kugeza saa kumi z’umugoroba.
Aya matora azagena uzayobora u Burundi muri manda izakurikiraho, mu gihe hakomeje kugaragara impaka hagati y’ishyaka riri ku butegetsi n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe na bwo ku bijyanye n’imitegurire yayo.

Ibitekerezo