Abanyamakuru babiri bakoranaga kuri RadioTV10 bagiye kurushinga

Umunyamakuru w’imikino akaba n’Umuyobozi wa Radio kuri Radio/TV10, Hitimana Claude ‘Hit’ na Ishimwe Adelaide ‘Ida’ bahoze bakorana, bashyize hanze iby’urukundo rwabo ndetse bashimangira ko bagiye kurushinga.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Ishimwe Adelaide yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bugaragaza itariki y’ubukwe bwabo.

Ubutumwa bwa Ishimwe Ida yanditse bugira buti “Intangiriro y’ubuziraherezo kuri twembi.”Nubwo urukundo rwabo rwagizwe ibanga , ubukwe bwabo buzaba ku wa 5 Nzeri 2026.

Izi nteguza z’ubukwe bwabo zije nyuma y’uko mu kwezi gushize, Ishimwe yasezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na Hitimana kizwi nk’Urukiko rw’Imikino.

Hitimana umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo, asanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imikino (AJSPOR).

Ida Adelaide Muhimpundu (uzwi nka Miss Ida Adelaide) yasezeye RADIO&TV10, ku wa 30 Kamena 2026(Photo:Radio10)

Umunyamakuru w’imikino Ishimwe Ida Adelaide Muhimpundu (uzwi nka Miss Ida Adelaide) yasezeye RADIO&TV10, ku wa 30 Kamena 2026.

Uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga yari amaze imyaka ine akora mu ishami ry’imikino kuri Radio 10 na TV10.

Yari azwi cyane mu biganiro bya siporo birimo “Zoom Sports” na “Urukiko rw’Imikino”, ndetse akaba yari n’umuyobozi w’ibiganiro kuri icyo kigo.

Yinjiye mu itangazamakuru rya siporo muri mu Ukwakira 2022, nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Adelaide yari yabonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru gusa ntiyahiriwe no gukomeza irushanwa, ahitamo kwinjira mu itangazamakuru ry’imikino.

Ku wa 25 Ukwakira 2022 nibwo Radio10 na TV10 berekanye umunyamakuru mushya w’imikino ari we Ishimwe Adelaide.

Ubwo yiyamamazaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Ishimwe yabwiye ko aramutse yegukanye ikamba yakoresha ijwi abonye mu kuvuganira siporo y’abagore by’umwihariko umupira w’amaguru.

Yavugaga ko irushanwa rya Miss Rwanda yifuza ko ryamubera ikiraro cyatuma agera ku nzozi zo kuvugira ruhago y’abagore we ahamya ko ikibura byinshi kugira ngo itere imbere ndetse iteze imbere abayikora.

Nyuma yo kudahirwa, Ishimwe ntiyigeze areka umushinga we. Yavuze ko agiye kugerageza kuwukomereza ku ndangururamajwi za Radio10 na TV10 aho agiye kujya akora nk’umunyamakuru w’imikino.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino kandi nibaza ko noneho ngiye kubona amahirwe yo kuzamura ijwi ryanjye mvugira umupira w’abagore nubwo ku rundi ruhande ubu nzajya nanatangaza amakuru muri rusange.”

Uyu mukobwa usanzwe ukunda umupira w’amaguru akaba umufana wihebeye Chelsea FC mu Bwongereza, yavuze ko aya ari andi mahirwe yo gutanga umusanzu we mu iterambere rya siporo.

Ishimwe Adelaide Ida yabanje kunyura mu irushanwa rya Miss Rwanda ubwo ryabaga mu 2022(Photo:Miss Rwanda)
Claude Hit na Adelaide bamaze iminsi bakundana nubwo urukundo rwabo barugize ibanga

Ibitekerezo