Miss Ida Adelaide yasezeye kuri Radio/tv10

Umunyamakuru w’imikino Ishimwe Ida Adelaide Muhimpundu (uzwi nka Miss Ida Adelaide) yamaze gusezera akazi kuri RADIO&TV10, kuri uyu wa 30 Kamena 2026.

Uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga yari amaze imyaka ine akora mu ishami ry’imikino kuri Radio 10 na TV10.

Yari azwi cyane mu biganiro bya siporo birimo “Zoom Sports” na “Urukiko rw’Imikino”, ndetse akaba yari n’umuyobozi w’ibiganiro kuri icyo kigo.

Yinjiye mu itangazamakuru rya siporo muri mu Ukwakira 2022, nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 aho yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Adelaide yari yabonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru gusa ntiyahiriwe no gukomeza irushanwa, ahitamo kwinjira mu itangazamakuru ry’imikino.

Ku wa 25 Ukwakira 2022 nibwo Radio10 na TV10 berekanye umunyamakuru mushya w’imikino ari we Ishimwe Adelaide.

Ubwo yiyamamazaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Ishimwe yabwiye ko aramutse yegukanye ikamba yakoresha ijwi abonye mu kuvuganira siporo y’abagore by’umwihariko umupira w’amaguru.

Yavugaga ko irushanwa rya Miss Rwanda yifuza ko ryamubera ikiraro cyatuma agera ku nzozi zo kuvugira ruhago y’abagore we ahamya ko ikibura byinshi kugira ngo itere imbere ndetse iteze imbere abayikora.

Nyuma yo kudahirwa, Ishimwe ntiyigeze areka umushinga we. Yavuze ko agiye kugerageza kuwukomereza ku ndangururamajwi za Radio10 na TV10 aho agiye kujya akora nk’umunyamakuru w’imikino.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino kandi nibaza ko noneho ngiye kubona amahirwe yo kuzamura ijwi ryanjye mvugira umupira w’abagore nubwo ku rundi ruhande ubu nzajya nanatangaza amakuru muri rusange.”

Uyu mukobwa usanzwe ukunda umupira w’amaguru akaba umufana wihebeye Chelsea FC mu Bwongereza, yavuze ko aya ari andi mahirwe yo gutanga umusanzu we mu iterambere rya siporo.

Ishimwe Adelaide Ida wari umaze imyaka ine ari umunyamakuru wa RadioTV10 yasezeye. (Photo:Instagram)
Ishimwe Adelaide Ida yabanje kunyura mu irushanwa rya Miss Rwanda ubwo ryabaga mu 2022(Photo:Miss Rwanda)

Ibitekerezo