Amavubi ahaye isomo Cape Verde.

Text size

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yegukanye intsinzi ikomeye y’ibitego 2-1, mu mukino yakinaga na Cape Verde.

Ni mukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ni intsinzi itumye u Rwanda rukomeza urugendo rwo gushaka itike y’iri rushanwa rufite amanota atandatu, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza yo mu Itsinda K.

Nk’uko amakuru dukesha isimbi avuga, Cape Verde yatangiye umukino isatira cyane, ndetse mu minota 10 ya mbere yari imaze kubona uburyo butatu bukomeye bwo gutsinda.

Amavubi yitwaye neza mu mukino,ifoto:isimbi

Ku munota wa cyenda, Tavares yabonye uburyo bwo gutsinda nyuma yo gusigarana na Ntwari Fiacre, ariko umunyezamu w’u Rwanda akora akazi gakomeye tabara izamu.

Amavubi yagerageje gusubiza igitutu cya Cape Verde, maze ku munota wa 15 Niyomugabo Claude ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, ariko nta mukinnyi w’Amavubi wari uhari ngo awushyire mu izamu.

Cape Verde yakomeje kotsa igitutu, amaherezo ku munota wa 40 ibona igitego cya mbere.

Gilson Tavares ni we watsinze iki gitego ku mupira wari uhinduwe na Mendes.

Nubwo Amavubi yari ari inyuma, abakinnyi ba Stephen Constantine ntibacitse intege, bakomeje gusatira bashaka uko banganya, ndetse umuhate wabo ugera ku musaruro mu minota y’inyongera.

Ku munota wa kabiri w’inyongera, Amavubi yabonye koruneri. Leroy-Jacques Mickels yayihaye Joy-Lance Mickels, na we ayishyikiriza Bizimana Djihad.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ifoto:Isimbi

Bizimana yakiriye umupira n’igituza awuha Niyomugabo Claude, ahita arekura ishoti rikomeye, umunyezamu wa Cape Verde yisanga nta cyo yakora.

Mu gice cya kabiri, umutoza Stephen Constantine yahise akora impinduka, Biramahire Abeddy asimburwa na Iradukunda Elie Tatou.

Iradukunda yahise agaragaza akamaro ke, kuko ku munota wa 52 yatsinze igitego cya kabiri cy’u Rwanda ku mupira mwiza wari uhinduwe na Joy-Lance Mickels.

Cape Verde yagerageje kugaruka mu mukino no gushaka uko yanganya, ariko Amavubi yakomeje gukina yitwararika mu bwugarizi no gushaka andi mahirwe yo gutsinda.

Ku munota wa 67, Constantine yongeye kugira ibyo ahindura mu kibuga, Emeran Noam na Kwizera Jojea binjira mu kibuga, Leroy-Jacques Mickels na Mugisha Gilbert barasohoka.Nyuma yaho, Muhire Kevin na Nshuti Innocent na bo binjiye mu kibuga, Mugisha Bonheur na Joy-Lance Mickels basimburwa.

Iminota ya nyuma yaranzwe n’igitutu cya Cape Verde, ariko Amavubi arakomera kugeza ku munota wa nyuma, umukino urangira u Rwanda ruri imbere 2-1.

Iyi ntsinzi itumye Amavubi agira amanota atandatu kuri atandatu, akomeza kuba ku mwanya wa mbere mu Itsinda K mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Amavubi yatsinze Cape Verde ibitego 2-1,ifoto:isimbi

Ibitekerezo