Constantine yiteguye gushaka igisubizo cy’ikibazo cya Mugisha bonher kasemiro.

Text size

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko umukino wa gicuti u Rwanda rugiye gukina na Kenya ari amahirwe yo kugerageza abakinnyi batandukanye no kureba ubushobozi bw’ikipe mu gihe yaba ibuze bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye.

Amavubi arahura na Kenya kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, kuri Stade Amahoro, nyuma y’intangiriro nziza mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho yatsinze Liberia ndetse na Cape Verde.

Amakuru dukesha ISIMBI avuga ko Muri iyo mikino ibiri yo gushaka itike, Mugisha Bonheur Casemiro yahawe amakarita abiri y’umuhondo, bituma atazagaragara mu mukino u Rwanda ruzakina na Mali.

Constantine yavuze ko iki kibazo gikwiye kuba isomo ku ikipe, kugira ngo ibe ifite abakinnyi bashobora gusimbura ab’ingenzi igihe batabashije gukina, yaba bitewe n’amakarita cyangwa imvune.

Yagize ati: “Tugomba kumenya icyo gukora mu gihe Bonheur abonye amakarita abiri y’imihondo, cyangwa Djihad akayabona, cyangwa undi mukinnyi akagira imvune.”

Mugisha Bonher ntazakina umukino u Rwanda ruzakina na Mali, Ifoto: Isimbi

Ni muri urwo rwego uyu mutoza yavuze ko azakoresha umukino wa Kenya mu kureba ubushobozi bw’abandi bakinnyi batagiye babona umwanya uhagije mu mikino iheruka.

Constantine yagize ati: “Tuzakinisha abakinnyi batigeze bakinira Amavubi mbere ndetse n’abakinnye imikino mike. Tugomba kumenya icyo dufite inyuma y’abakinnyi 11 babanzamo.”

Nubwo ari umukino wa gicuti, Constantine yavuze ko atagiye kuwufata nk’imyitozo isanzwe, ahubwo ko ashaka ko Amavubi awukuramo umusaruro kandi agaharanira intsinzi.

Umukino w’u Rwanda na Kenya uratangira saa 18:00 kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026.

Umutoza w’Amavubi yavuze ko agiye gushaka uburyo bwo gukemura ikibazo cya Kasemiro wahawe amakarita 2 y’umuhondo,ifoto:Isimbi

Ibitekerezo