Mbungo yanze kuvuga ku kibazo cya Kaboyi utagaraga muri She-Amavubi.

Text size

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Cassa Mbungo André, yirinze kugira byinshi atangaza ku mpamvu rutahizamu Mukandayisenga Jeannine, uzwi nka Kaboyi, atari mu bakinnyi bahamagawe mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Ethiopia.

She-Amavubi yatsinzwe na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike izaba mu 2028.

Nk’uko ISIMBI yabitangaje, Nyuma y’umukino, Cassa Mbungo yaganiriye n’itangazamakuru, asabwa gusobanura impamvu hari bamwe mu bakinnyi bakomeye batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe.

Muri abo harimo Kaboyi, ukinira ikipe ya Wuhan Jiangda yo mu Bushinwa, akaba ari umwe mu bakinnyi u Rwanda rwari rwitezeho gutanga umusaruro mu busatirizi.

Ku bijyanye n’uyu mukinnyi, Cassa Mbungo ntiyatanze igisubizo kirambuye, ahubwo yasabye ko ikibazo cyaganirwaho mu buryo bwagutse.

Ati: “Ku kibazo cya Kaboyi, mureke tuzicare tuganire ku bibazo biri mu mupira w’amaguru w’abagore noneho dusubize ibibazo abantu bibaza.”

Abantu baribaza byinshi ku mpamvu yatumye kaboyi adahamagarwa n’umutoza mbungo, ifoto: Isimbi

Ibi byatumye adatanga impamvu isobanutse ku cyatumye Kaboyi adashyirwa mu bakinnyi bagize She-Amavubi yakinnye uyu mukino.

Umunyamakuru yanabajije umutoza impamvu Mutuyimana Sandrine, ukinira Yanga Princess yo muri Tanzania, atari mu bakinnyi bakinnye uyu mukino.

Cassa Mbungo yavuze ko uyu mukinnyi amuzi kuva mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, ariko ko kuri ubu akeneye guhabwa umwanya wo gukomeza kwitegura no kumenyera ikipe ye nshya.

Yasobanuye ko Sandrine yamaze kugira amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu y’abato, bityo ko hakenewe ko akomeza gutera imbere muri Yanga Princess mbere yo kongera guhabwa umwanya muri She-Amavubi.

Umutoza yasobanuye impamvu Umutoniwase atagize uruhare runini

Ku rundi ruhande, Cassa Mbungo yanabajijwe ku mukinnyi w’Indahangarwa WFC, Umutoniwase Magnifique, wari witezweho kugira uruhare mu mukino ariko ntabashe guhindura byinshi.

Umutoza yavuze ko uyu mukinnyi ibyo yatanze bidahuye n’ibyo bari bamwitezeho, asobanura ko yibanze cyane ku kwiruka no gusiganwa n’amaguru maze ibyo gukina umupira akabishyiramo imbaraga nke.

She-Amavubi yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Ethiopia, ibyatumye u Rwanda rukenera kwitwara neza mu mukino wo kwishyura kugira ngo rugire amahirwe yo gukomeza muri iri jonjora.

Umukino wo kwishyura uzabera Addis Ababa

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, ukazabera i Addis Ababa muri Ethiopia.

U Rwanda ruzakenera gutsinda kugira ngo ruhindure ibyavuye mu mukino ubanza, mu gihe Ethiopia izaba ishaka kurinda intsinzi yabonye i Kigali.

Ikipe izakomeza muri iri jonjora izahura n’izaba yatsinze hagati ya Tanzania na Botswana mu cyiciro gikurikiraho.

Ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 riteganyijwe gukinwa hagati ya Gashyantare na Werurwe 2027.

Cassa Mbungo ntiyavuze icyatumye adahamagara Kaboyi mu bakinnyi ba she-Amavubi, ifoto:Isimbi

Ibitekerezo