Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International, wasohoye icyegeranyo gishya kivuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bakoze ibikorwa byo guhohotera abacukuzi bato bato bakorera mu birombe byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iri shyirahamwe rivuga ko ryagaragaje ibimenyetso by’ubwicanyi, iyicarubozo, gufunga abantu nta mategeko, imirimo y’agahato ndetse no gushaka kwinjiza abacukuzi mu bikorwa by’umutwe wa M23. Ibyo byibasiye cyane abacukuraga coltan hafi ya Rubaya mu Ntara ya Kivu ya Ruguru n’abakoraga mu birombe bya zahabu bya Lomera mu Ntara ya Kivu y’Epfo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Amnesty ivuga ko hari abacukuzi bategekwaga kumara igihe kirenga icyumweru munsi y’ubutaka bacukura amabuye y’agaciro. Abatangabuhamya babajijwe n’iri shyirahamwe bavuze kandi ko abacukuzi bakubitwaga iyo basabaga kuruhuka cyangwa banze gutanga amabuye bacukuye.
Muri raporo yayo, Amnesty ivuga ko yamenye abacukuzi 18 biciwe i Rubaya na Lomera. Muri bo, 10 ngo bishwe bakubiswe, babiri bararaswa, mu gihe abandi batandatu bari barashimuswe nyuma bakaza kuboneka bapfuye.
Iri shyirahamwe kandi rivuga ko abacukuzi benshi bafungiye ahantu hatemewe, ndetse ko hafi ya Rubaya M23 yakoresheje kontineri nk’ahantu hafungirwa abantu. Amnesty ivuga ko hari abandi bacukuzi barenga 20 bafungirwaga ahantu hamenyekana nk’indake, aho ngo bakubitwaga inshuro nyinshi ku munsi.
Raporo ivuga kandi ko bamwe mu bacukuzi bafatwaga bagashyirwaho igitutu cyo kwishyura amafaranga kugira ngo barekurwe, naho abatabishoboye bakangishwa koherezwa mu bigo by’imyitozo bya M23.
Ku bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, Amnesty ivuga ko yakoze ubushakashatsi ku nzira zahozwemo zahabu na coltan bivuye mu bice bigenzurwa na M23 bikerekeza mu Rwanda. Iri shyirahamwe rivuga ko ryabonye ibimenyetso by’uko zahabu yacukuwe i Lomera yajyanwaga mu Rwanda, harimo kunyuzwa mu bwato.
Amnesty ivuga ko yaganiriye n’abantu 26, barimo abacukuzi, impuguke mu bucukuzi, abacunga ibirombe ndetse n’imiryango y’abantu bishwe. Abashakashatsi bayo banasesenguye amafoto n’amashusho yafatiwe ahacukurwa amabuye y’agaciro.
Iri shyirahamwe rivuga ko ibikorwa ryakozeho ubushakashatsi bishobora kugera ku rwego rw’ibyaha by’intambara, ndetse rikavuga ko ubucukuzi n’itwarwa ry’amabuye y’agaciro bishobora kuba bigize ikibazo cyo gusahura umutungo w’igihugu mu gihe cy’intambara. Ibi ni umwanzuro w’Amnesty International ushingiye ku bimenyetso n’abatangabuhamya ryakusanyije.
Amnesty yasabye ibihugu n’ibigo mpuzamahanga guhagarika kugura coltan na zahabu bikomoka mu Rwanda, cyangwa ibinyuzwa mu bacuruzi n’inganda byo mu bindi bihugu, kugeza igihe u Rwanda ruzatanga ibimenyetso bifatika by’uko amabuye y’agaciro akomoka muri RDC atakiri kwinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kugeza ku itangazwa ry’iyi raporo, Amnesty yavuze ko M23 itigeze isubiza ku byo yayisabye kugira ngo igire icyo ibivugaho.

Ibitekerezo