Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Xia Huang, yaburiye ko umutekano n’imibereho y’abaturage mu burasirazuba bwa RD Congo bikomeje kuzamba, nubwo hari intambwe yatewe mu biganiro by’amahoro.
Ubwo yagezaga ijambo ku Kanama k’Umutekano ka ONU ku wa Kabiri w’ejo hashize, Huang yavuze ko amasezerano ya Washington na Doha amaze gutera intambwe igaragara. Muri izo ntambwe harimo ibiganiro bigamije gusenya no kwambura intwaro umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no kohereza muri icyo gihugu itsinda ry’akarere rizagenzura uko amasezerano ashyirwa mu bikorwa.
Yavuze ko imirwano ikomeje mu bice bitandukanye, ikibasira cyane abasivili. Yongeyeho ko ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote zitwaje intwaro (drones) ryiyongera, ubushyamirane hagati y’ibihugu byo mu karere ndetse n’ikwirakwira rya Ebola, biri kurushaho gukaza umutekano muke.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabwiye iyo nama ko amasezerano y’amahoro ya Washington ari amahirwe adasanzwe yo kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Icyakora, yasabye RDC n’u Rwanda gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje, kubahiriza agahenge no kwirinda ibikorwa bishobora kongera ubushyamirane.
Huang yasabye impande bireba guhindura ibyo ziyemeje ibikorwa bifatika kandi bishobora kugenzurwa. Yaburiye ko amahirwe yo kugera ku mahoro ahari ubu ashobora kutazahoraho ari yo mpamvu bayabyaza umusaruro.

Ibitekerezo