Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) bitangaza ko abahuza b’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) bageze i Kinshasa ku wa Kane w’ejo hashize tariki ya 8 Ukwakira 2026, guhura na Perezida Félix Tshisekedi, nyuma yo kunyura i Goma na Kigali.
Nk’uko ACP yabitangaje ibikesha Ibiro bya Perezida, iyi nama yari igamije guha umwanya Umukuru w’Igihugu kugaragaza intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro n’ibikorwa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoze muri urwo rwego.
Ikinyamakuru Le Potentiel cyagaragaje ko ubuyobozi bwa RDC busaba ko imbaraga za dipolomasi ziherekezwa n’ibikorwa bifatika ndetse n’ibihano. Cyavuze ko nubwo hari ibiganiro by’amahoro bibera i Washington, Doha no mu rwego rw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, RDC ikomeje kunenga uwo muryango mpuzamahanga witwara ku byo ishinja u Rwanda byo kugira ingabo ku butaka bwayo.
Minisitiri w’Itandazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, na we yasabye ko ibihano bikazwa kugira ngo nk’uko yabivuze mu nkuru ya Forum des As, u Rwanda rukure ingabo zarwo muri Congo.
Ku bijyanye n’imirwano, La Tempête des Tropiques yatangaje ko ingabo za Congo, FARDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, zongeye kwigarurira uduce twa Kasake, Shovu two muri Masisi. Icyo kinyamakuru cyavuze ko ibyo byatumye abarwanyi bari bahanganye na zo basubira inyuma, mu gihe Congo Nouveau yatangaje ko imirwano yari yegereye Rubaya.
Muri Kivu y’Amajyepfo, La Tempête des Tropiques yanatangaje ko uduce dutatu twa Shanje, Gasenda n’imisozi ya Bukumba byambuwe abarwanyi ba AFC/M23.
Hagati aho ibiganiro byo gutegura ibiganiro bihuriweho n’abenegihugu na byo birakomeje. Nk’uko Info 27 yabitangaje, nyuma yo kuganira n’Inama y’Abeposikopi Gatulika muri Congo, (CENCO), Ibiro bya Perezida byanagishije inama Ihuriro ry’Amatorero ya Gikristu muri Congo (ECC).
Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Anthony Nkinzo, yahuye na Musenyeri Andre Bokundoa uyobora ECC. Iryo huriro ryagaragaje ko ibiganiro by’igihugu bikwiye kuba bifunguye kuri bose kandi bikaganirwaho ku ngingo zose nta kibazo na kimwe gikuwemo.
ECC yashimangiye ko ubwisanzure bw’ibiganiro budakwiye kugarukira ku guhitamo abazitabira gusa ahubwo ko bunareba ingingo zizaganirwaho.

Ifoto/Cellcom Perezida wa Repubulika
Ibitekerezo