Bamporiki yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Text size

Bamporiki Edouard yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wongeye kumgirira icyizere akagirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Ibi byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026 mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, Bamporiki yahawe uyu mwanya nyuma y’uko byumvikanyweho na Unity Club Intwararumuri. Itangazo riti: “Nyuma yo kubyumvikanaho na Unity Club Intwararumuri, Bwana Bamporiki Edouard, yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri”.

Nyuma y’uko Bamporiki ahawe izi nshingano, yagaragaje imbamutima ze yifashishije urubuga rwa X, ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yagize ati: “Iki cyizere cyeze, kije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki kivomwamo, Paul Kagame. Iki na cyo ndacyakiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda iki cy’ubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi”.

Bamporiki yasimbuye mu nshingano Madamu Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Mbere yo guhabwa izi nshingango, Bamporiki yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse anaba Umunyamabanga wa Leta mu cyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Bamporiki yaje gutabwa muri yombi muri Mutarama 2023 akurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite, hanyuma afungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 19 Ukwakira 2024.

Ibitekerezo