Nta nyungu iruta ubuzima bw’abantu: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta itazarebera abakora n’abakwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko zimaze guhitana abantu no gusigira abandi ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda ari byo bigomba kubanza, mbere yo kureba ku bihombo bishobora guterwa n’ifungwa ry’inganda cyangwa gutakaza akazi kw’abazikoragamo.

Perezida Kagame yavuze ko zimwe mu nzoga zakwirakwijwe ku isoko, zirimo izari zimenyerewe ku izina ry’“ibyuma”, zagaragaye ko zidafite ubuziranenge kandi ko hari abantu benshi zahitanye.

Ati: “Hari ibinyobwa bidafite ubuziranenge na gato ndetse bihitana abantu. Twahera aho ngaho, tukibaza tuti ‘Ibi ni byo? Byica abantu, byishe abantu?’ Igisubizo ugishaka wese aragifite.”

Yavuze ko ingaruka z’ibi binyobwa zidakwiriye kureberwa gusa ku bantu bapfa ku munsi umwe, kuko hari n’abicwa na byo buhoro buhoro cyangwa bagasigarana indwara zikomeye.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibihe inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye abantu 20, 30 cyangwa 50, ndetse ahandi abapfuye bakegera 100 ku munsi umwe. Yagaragaje ko guteranya imibare y’abahitanwa na zo mu gihe cy’umwaka byerekana uburemere bw’ikibazo.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima agaragaza ko hagati ya Mutarama na Kamena 2026, abantu nibura 50 bapfuye, abarenga 100 bagatakaza ubushobozi bwo kureba, naho abarenga 500 bakivuriza ibibazo bifitanye isano no kunywa inzoga zirimo uburozi.

Mu Karere ka Bugesera higeze gupfa abantu 18 ku munsi umwe nyuma yo kunywa inzoga zanduye. Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko zimwe mu nzoga zarimo ethanol, ikinyabutabire cy’uburozi gishobora kwangiza amaso, impyiko, umwijima n’ubwonko cyangwa kigahitana umuntu.

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye gushyira imbere igihombo cy’inganda n’abakozi ba zo, hatabanje gusuzumwa ubuzima bw’abaturage bwangizwa n’ibyo zikora.

Ati: “Ese turashaka inganda n’abakozi bazikoramo bari buhitanwe n’ibikorerwa muri izo nganda? Cyangwa turashaka ibihitana abantu batwaye mu nganda kugurisha ibikenewe n’izi nganda?”

Mu ntangiriro za Kanama, Rwanda FDA yafunze inganda 109, inategeka ko ibinyobwa 185 bikurwa ku isoko. Abacuruzi n’ababikwirakwiza basabwe guhagarika kubigurisha no kubisubiza ku babikoze.

Iperereza ryaje kwaguka rigera ku bayobozi n’abakozi bari bashinzwe kugenzura ubuziranenge. Ku wa 13 Kanama, RIB yerekanye abayobozi n’abakozi 18 barimo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, abakozi b’icyo kigo, aba RSB n’abo mu nzego z’ibanze.

Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha bahawe no kugira uruhare mu gutuma ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gukomeretsa abantu bigera ku isoko.

Perezida Kagame yavuze ko atekereza ko bamwe mu bari bashinzwe kugenzura ubuziranenge bashobora kuba baragize uruhare mu makosa yatumye izo nzoga zemererwa kugera ku isoko, ariko ashimangira ko bazabisobanura imbere y’ubutabera.

Ku banenze uburyo abakekwa berekanywe mu ruhame, yavuze ko niba hari ibitagenze neza bishobora gukosorwa, ariko ko ibyo bitagomba gutwikira uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho.

Umukuru w’Igihugu yihanangirije kandi abakora cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bihabwa amazina ashishikaza urubyiruko, avuga ko Leta izakomeza kubarwanya.

Abatawe muri yombi bose baracyafatwa nk’abakekwaho ibyaha kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha ruzabibahamiriza.

Perezida Kagame. Ifoto: TOPAFRICA NEWS

Ibitekerezo