Leta y’u Rwanda irateganya kuvugurura imikorere y’ubuyobozi bw’utugari, yongera abakozi batwo bave kuri babiri bagere kuri batatu, inazamure imishahara yabo ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari azasabwa kuba bafite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.
Iyi gahunda izavugurura imiterere y’ubuyobozi bw’utugari yashyizweho mu 2011. Biteganyijwe ko izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2026, ikomeze kugeza mu 2035.
Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Charles Rugisha, yabwiye RBA ko impinduka zizatangirira mu turere 27, havuyemo uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.
Yavuze ko kongera abakozi b’utugari byashingiye ku bitekerezo by’abaturage, bagaragaje ko abakozi basanzweho badahagije, bikadindiza serivisi basaba. Hari abagaragaje ko bajya ku biro by’akagari bakabura ubakira, bigatuma bahasiragira kenshi batarahabwa serivisi bakeneye.
Uretse kongererwa umushahara, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bazahabwa moto zo kubafasha kugera ku baturage no gukurikirana ibikorwa biri mu tugari bayobora.
Ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) rutangarizwaho imyanya y’akazi, umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ubarizwa mu cyiciro cy’imishahara cya 8.2.
Umusesenguzi w’iby’imishahara y’abakozi ba Leta yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umushahara w’uri kuri uyu mwanya ushobora kuba hagati ya 180,000 Frw na 224,000 Frw. Abandi bakozi babiri bazamwunganira bo bashobora kuzajya bahembwa agera ku 140,000 Frw buri wese. Icyakora, iyi mibare iracyari ibigereranyo, kuko imishahara mishya itaratangazwa ku mugaragaro.

Inshingano zizashingira ku miterere y’uturere
Uturere 27 tuzatangirirwamo izi mpinduka twashyizwe mu byiciro bitatu, hashingiwe ku bikorwa by’ubukungu n’iterambere bituranga. Ibyo byiciro birimo icy’uturere dutatu dukikije Kigali, icy’uturere umunani tw’imijyi yunganira Kigali na 16 tw’icyaro.
Muhanga, Bugesera na Rwamagana ni two turi mu cyiciro cy’uturere dukikije Umujyi wa Kigali. Buri kagari katwo kazagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Imijyi n’Ubukungu, hamwe n’umukozi ushinzwe Iterambere ry’Abaturage n’Imibereho Myiza yabo.
Iyi myanya ni na yo izashyirwa mu tugari two mu turere tw’imijyi yunganira Kigali, ari two Musanze, Huye, Rubavu, Rusizi, Kayonza, Kirehe, Nyagatare na Karongi.
Mu turere 16 tw’icyaro, buri kagari na ko kazagira abakozi batatu: Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Abaturage.
Rugisha yasobanuye ko itandukaniro ry’amazina y’imyanya rijyanye n’inshingano abakozi bazaba bafite. Mu turere tw’imijyi n’utuyikikije, ushinzwe iterambere ry’ubukungu azanakurikirana ibijyanye n’iterambere ry’imijyi n’imiturire.
Mu cyaro ho, uyu mukozi azibanda ku bikorwa by’ubukungu byiganje muri utwo turere, birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu miterere mishya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari azajya asabwa nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, aho kuba iy’amashuri yisumbuye yasabwaga mbere y’izi mpinduka. Abandi bakozi babiri bazamwunganira bo bazasabwa kuba bararangije nibura amashuri yisumbuye.
Izi mpinduka zitezweho kwihutisha serivisi zitangirwa ku kagari, kugabanya ingendo abaturage bakora bazishaka no gufasha abakozi kurushaho kubegera no gukurikirana ibibazo byabo.

Ibitekerezo