Burkina Faso yaciye amarushanwa y’ubwiza

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo amarushanwa yose y’ubwiza azwi nka “Miss” kugeza igihe hazashyirirwaho amabwiriza mashya azagena uburyo azajya ategurwa kandi agenzurwa.

Icyo cyemezo kireba amarushanwa akomeye arimo Miss Burkina na Miss Université, asanzwe afite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco no mu bikorwa by’itangazamakuru muri icyo gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Umuco, hagaragajwe ko hagamijwe kunoza imitegurire y’ayo marushanwa no gukemura ibibazo byagiye bivugwa bijyanye no kutagira igenzura rihagije. Abategetsi kandi bavuga ko ari ngombwa kurushaho kurinda no guteza imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda wa Burkina Faso.

Nubwo Burkina Faso imaze imyaka itegura amarushanwa y’ubwiza, kugeza ubu ntirabasha kwegukana ikamba mu marushanwa mpuzamahanga akomeye nka Miss World cyangwa Miss Universe.

Iki gihugu gikurikije urugero rw’ibindi byo muri Afurika byafashe ibyemezo nk’ibi. Muri Bénin, amarushanwa ya Miss amaze imyaka myinshi adakorwa kubera ibibazo by’imitegurire n’imiyoborere. Mu Rwanda na bwo, Miss Rwanda yahagaritswe mu 2022 nyuma y’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi kugeza ubu ntirarasubukurwa.

Icyemezo cya Burkina Faso kiri mu rwego rw’ingamba zitandukanye zafashwe n’ubutegetsi bwa Kapiteni Ibrahim Traoré kuva yafata ubutegetsi muri Nzeri 2022 nyuma ya coup d’état. Muri izo ngamba harimo gukaza igenzura ry’ibikorwa bihuza abaturage benshi, guhagarika ibikorwa by’amashyaka ya politiki no gusesa amashyirahamwe menshi y’urubyiruko.

Gloria Kaboré wegukanye ikamba rya Miss Université muri Burkina Faso mu 2025 (Ifoto: Interineti)

Ibitekerezo