Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Burkina Faso bwatangaje ko bwahagaritse burundu umubano wa dipolomasi n’Ubufaransa, bushinja iki gihugu cyahoze gikoloniza Burkina Faso gukomeza gukora ibikorwa bibangamira ubusugire n’inyungu zacyo.
Ni icyemezo gikomeje kugaragaza ubukana bw’umwuka mubi umaze imyaka hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane kuva Kapiteni Ibrahim Traoré yafata ubutegetsi binyuze muri Coup d’État yabaye muri Nzeri 2022.
Mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo y’Igihugu ku wa Gatanu, Minisitiri w’Itumanaho, Pingdwendé Gilbert Ouédraogo, yavuze ko Ubufaransa bukomeje kugira uruhare mu bikorwa byangiza Burkina Faso ndetse bukaba buri inyuma y’icyo yise “imigambi mishya y’ubukoloni”. Yavuze ko igihugu cye kitagishobora gukomeza kugirana umubano usanzwe n’ubutegetsi bwa Paris mu gihe bushinjwa gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano wa Burkina Faso.
Iri tangazo rinashinja Ubufaransa gushyigikira imiyoboro y’imitwe yitwaje intwaro ndetse no gukora ubukangurambaga bwo gutesha agaciro Burkina Faso ku rwego mpuzamahanga. Nubwo bwahagaritse umubano wa dipolomasi, ubuyobozi bwa Burkina Faso bwagaragaje ko iki cyemezo kitareba abaturage b’ibihugu byombi, bugashimangira ko amateka, umuco n’imibanire hagati y’Abanya-Burkina Faso n’Abafaransa bikomeza kubahwa.
Ku ruhande rw’Ubufaransa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite, isobanura ko ari icyemezo gishingiye ku rwango kandi kigaragaza uburyo ubuyobozi bwa Burkina Faso bukomeje kwitandukanya n’abafatanyabikorwa ba kera. Paris yanasabye abaturage ba yo bari muri Burkina Faso gukomeza kwitwararika no gukurikiranira hafi uko umutekano uhagaze.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watangiye gukara nyuma y’aho Kapiteni Ibrahim Traoré afatiye ubutegetsi. Mu mezi yakurikiyeho yahise yirukana ingabo z’Ubufaransa zari zimaze imyaka zifasha mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera mu karere ka Sahel. Guverinoma ye yakomeje kuvuga ko uburyo Ubufaransa bwari bumaze imyaka bukoresha muri ako karere butatanze umusaruro, ahubwo ko bwakomeje gutuma ikibazo cy’umutekano kirushaho gukomera.
Mu rwego rwo gushaka abafatanyabikorwa bashya, Burkina Faso yongereye umubano n’Uburusiya n’Ubushinwa, aho yakiriye ubufasha bwa gisirikare n’ubundi bw’ubufatanye. Iki gihugu cyifatanyije na Mali na Niger, na byo biyobowe n’igisirikare, mu gushinga Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel (Alliance des États du Sahel – AES), rigamije ubufatanye mu by’umutekano, ubukungu n’ubwirinzi.
Muri Mutarama 2025, Burkina Faso, Mali na Niger byavuye burundu mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bishinja uwo muryango kubogamira ku nyungu z’ibihugu byo mu Burengerazuba no kwivanga mu bibazo by’imbere mu bihugu bya byo.
Mu myaka ibiri ishize, umubano wa Burkina Faso n’Ubufaransa wakomeje kuzamo agatotsi. Ubufaransa nta Ambasaderi bwari bugifite i Ouagadougou kuva muri Mutarama 2023, naho mu 2024 Burkina Faso yirukanye abadipolomate batatu b’Abafaransa ibashinja ibikorwa bibangamira umutekano w’igihugu, nubwo Paris yahakanye ibyo birego.
Hagati aho, ubuyobozi bwa Kapiteni Traoré bukomeje kunengwa n’imiryango mpuzamahanga kubera kudasubiza igihugu ku butegetsi bwa demokarasi nk’uko bwari bwarabyiyemeje. Nyuma yo gusubika amatora, muri Mutarama uyu mwaka bwafashe icyemezo cyo gusesa amashyaka ya politiki, ibintu byateje impungenge ku hazaza h’imiyoborere n’uburenganzira bwa politiki muri Burkina Faso.
Nubwo umubano wa dipolomasi n’Ubufaransa wahagaritswe, ikibazo cy’umutekano kiracyari ingorabahizi muri Burkina Faso, aho imitwe y’iterabwoba ikomeje kugaba ibitero mu bice byinshi by’igihugu, bigateza impungenge ku mutekano w’abaturage no ku hazaza h’akarere ka Sahel muri rusange.

Ibitekerezo